RFL
Kigali

Alto ni umuhungu mwiza, aratandukanye! Umubano wa Alto na Nessa bahuriye muri Empire Records ya Oda Paccy

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:31/10/2019 9:14
0


Umuhanzikazi Oda Paccy wamamaye mu njyana ya Hip Hop, ubu yamaze kwinjira mu mubare w’abashoramari muri muzika bari mu Rwanda atangiza studio ya Empire Records itunganya amajwi n’amashusho ndetse anafasha abahanzi babiri bakizamuka ari bo Nessa na Alto.



Alto ni we winjiye muri Empire bwa mbere, akaba yari afite ibikorwa bike birimo indirimbo ye yakunzwe yitwa “Bye Bye” mu gihe Nessa we ari bwo bwa mbere yari agiye kwitwa umuhanzi kuko indirimbo ye ya mbere yise Tell Me ari yo yasohoye bwa mbere.

Kuri aba bombi ubu barishimye ndetse barakeye ku maso, bitewe n’impinduka bamaze kubona nyuma yo kubona label ibishingira mu gutunganya no kumenyekanisha ibihangano byabo, umucyo warabarasiye.

Alto Ati “ Ibintu biri kugenda neza cyane kuko ibikorwa dufite muri Empire birerekana ko muri Empire bimeze neza. Mbere nkikorana biragorana ntabwo ari nk’ubu mfite indirimbo nshya isohokana na video ni ibintu byiza cyane.”

Nessa ati “Empire yaduhaye ibikorwa twe ubwacu tutari kwikorera. Abahanzi basanzwe mu muziki barabizi video zirahenda amajwi ni uko rero iyo ufite abantu bagukorera indirimbo ni ibintu byiza cyane.

Alto na Nessa baherutse gushyira hanze indirimbo bahuriyeho yitwa “Turakundana” ivuga ku musore uba ushidikanya ku mukobwa bakundana. Yakozwe na Junior Multisystem amashusho akorwa na Frank Wallet.

Aba bahanzi bavuga ko igitekerezo cyaje ubwo bari muri studio biyemeza guhuriza hamwe ubuhanga bwabo n’imbaraga kugira ngo bakomeze kwiyegereza abakunzi hamwe.

Birasanzwe ko abahanzi b’ibitsina bitandukanye bahuriye muri label bakorana indirimbo y’urukundo nta kindi kibyihishe inyuma. Ariko na none biranashoboka ko bishobora kurenga inganzo bikajya no mu bikorwa.


Mu kiganiro n’umunyamakuru wa INYARWANDA aba bahanzi wabonaga ibyishimo ari byinshi, banyuzamo bagakina ububyara bituma yibaza niba urukundo baririmbye batarurimo, gusa babihakanye bivuye inyuma yewe ngo ntibinashoboka.

Nessa ati “Duhuzwa n’akazi ntabwo ibyo byaba. Hari ikintu gihuza umuntu n’undi rero kugira ngo umuntu mube mukorana hazemo n’urukundo ni ibintu bitandukanye.”

Nubwo iby’urukundo nta birimo Alto avuga ko mu gihe amaze akorana na Nessa amaze kubona ari umukobwa w’umuhanga ufite ijwi ryiza cyane kandi wumvira ibyo bamubwiye.

Ati “Nessa afite ijwi ryiza sinzi niba utabyumvise. Niba turi mu muziki tuba tugomba kuvuga kuri icyo kintu, ntabwo twandika cyangwa turi abakinnyi ba filime. Nessa ikintu arimo arakizi, ikindi ni umukobwa wumva arakosoka nyine, ibyo bintu iyo ubifite biruzuzanya.”

Iyo bigeze kuri Nessa we biba ibindi, avugana amarangamutima menshi ashaka kugaragaraza uko abona umuhanzi Alto bakorana muri Label Empire Records iyoborwa na Oda Paccy.

Ati “Icya mbere Alto ni umuhungu mwiza, afite ikinyabupfura, ni umuririmbyi mwiza, Alto kuri njye mbona atandukanye. Akunda umuziki akunda kuririmba kandi nanjye ni byo nkunda.”

Aba bahanzi bemeza ko bataje mu muziki nk’abashyitsi, ahubwo baje bafite intego yo kuwukora nk’umwuga ku buryo umwaka wa 2020 uzasiga amazina yabo azwi cyane mu Rwanda.

REBA INDIRIMBO NSHYA YA ALTO NA NESSA BISE "TURAKUNDANA"


Alto na Nessa bakorana umuziki ntabyo urukundo rurimo

Kuri Nessa ngo Alto ni umusore mwiza kandi ukunda kuririmba


Alto amaze kubona impinduka nyuma yo kwinjira muri Label ya Empire Records

Umuhanzikazi Nessa watangiriye umuziki muri Empire Records






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND