Chadia Nishimwe, wigaga mu mashuri abanza kuri Ecofo Carama III mu gace ka Kinama i Bujumbura, ejo kuwa kabiri yakubiswe na mwalimu we ahita apfa nk'uko bivugwa n'umubyeyi we.
Se w'uyu mwana avuga ko amaze gukubitwa atongeye
kunyeganyega, kandi aho kumujyana kwa muganga bamujyanye mu biro bya
'directrice' w'ishuri.
Bwana
Misago agira ati: "Mu ishuri niho yacikaniye, bahita bamujyana mu biro kwa
'directrice' nawe abonye biteye ubwoba ashaka uko umwana bamugeza kwa muganga
ariko bajanye ikiziga cyamaze gupfa.
"Njyewe nageze kwa muganga, muganga arambwira ati
'mutama, nta n'amafaranga atanu tukwatse kuko batuzaniye uwapfuye. Ahubwo reba
uko mumutwara'".
Umuvugizi wa polisi mu Burundi ntacyo yabwiye BBC ku rupfu
rw'uyu munyeshuri.
Bimwe mu binyamakuru mu Burundi biravuga ko umuyobozi w'iri
shuri yahise afungwa naho kugeza ubu umwarimukazi wakubise uyu mwana we
yarabuze.
Bwana Misago yabwiye BBC ko Chadia Nishimwe nta ndwara yari
asanzwe arwara, ahakana ibivugwa ko yishwe n'igicuri cyamufashe amaze
gukubitwa.
Ati: "Yarakubiswe cyane, amaraso yaguma aca mu mazuru no
mu matwi kandi imiraba yaraboneka bariko baramwoza kubera yakubiswe inkoni
nyinshi.
"Urashobora gukubita, ugakubita umwana nka kurya
kw'inka? ugakubita umutsi wo ku ijosi! Abana barabivuze kandi abana
ntibashobora kubeshyera umwarimu wabo".
Bwana Misago avuga ko gukubita abana ku ishuri ari ikibazo
kuko bivamo ibyago nk'ibi aho "umubyeyi yohereza umwana ku ishuri
bakamuzanira umurambo".
Misago avuga ko we n'umuryango we bifuza ubutabera, kandi ko
uwo mwarimu yakwigaragaza akabazwa ibyo yakoze ntihakomeze gufungwa abatarakoze
icyaha.
Gukubita abanyeshuri bigamije guhana ni igikorwa kitavugwaho
rumwe mu burezi mu bihugu byinshi muri Africa.
Muri uku kwezi, Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania
yashimye abategetsi bahanishije abanyeshuri kubakubita kubera amakosa bari
bakoze.
Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bana UNICEF rivuga
ko mu bihugu byinshi, abana 2 kuri 3 bahanwa n'abashinzwe kubarera mu buryo
bubabaje.
UNICEF ivuga ko uburyo bwose bubabaza umubiri cyangwa
imitekerereze y'umwana bugamije kumubuza imico abamurera badashaka ari bubi
kandi bubangamiye uburenganzira bw'umwana.
Chadia Nishimwe yahise ahambwa ejo nimugoroba, nta suzuma
ryimbitse ryakozwe ku murambo we.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO