Ivanka Trump ni umujyanama mukuru wa se Donald Trump Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere yaho yagiye akora imirimo itandukanye anashinga inzu imurika imideri yaje no kwiyitirira Ivanka Trump Colletion. Uyu mugore yabonye izuba ku wa 30 Ukwakira 1981.
Ivanka ni muntu ki?
Ivanka Trump
ni umwana wa kabiri wa Donald Trump akaba ari nawe mukobwa we mukuru. Yavutse ku
wa 30 Ukwakira 1981 avukira i Manhattan. Nyina Ivan Trump ni we mugore wa mbere
wa Donald Trump baje gutandukana Ivank afite imyaka 10 gusa.
Ku myaka 14
Ivanka yinjiye mu kumurika imideli aho yaje guhita asinyira inzu yitwa Elite
Model Management, ku myaka 16 gusa yayoboye ibirori bya Miss Teen USA.
Yaje
kwinjira mu bucuruzi bw’umuryango we
Nyuma yo
kurangiza amashuri ye ku ishuri rya Wharton ari naho se umubyara yize, yahise
ajya gukora muri kompanyi ya se agirwa umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere.
Afatanyije na basaza be babiri kandi bashinze Trump Hotel Collection imwe mu ma
hotel akomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ivanka muri Politiki
Ivanka
yagiye ashyigikira abanya politiki batandukanye banaturukaga mu mashyaka ya
politiki atandukanye baba abo mu ishyaka ry’aba repubulike (Republic) cyangwa se abava mu ishyaka ry’aba demokarate (Democrate).
Muri 2007
yashyigikiye Hillary Clinton ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida, ndetse ni
n’inshuti ya Chelsea Clinton umukobwa wa Hillary Clinton. Muri 2013 Ivanka
n’umugabo we bakusanyije amafaranga yo gufasha Cory Booker uturuka mu ishyaka
ry’aba demokrate ubwo yiyamamarizaga kuba umu senateri.
Ivanka hamwe na se Trump
Muri 2016
ubwo Donald Trump yiyamamarizaga kuba Perezida, Ivanka yaramushyigikiye
bikomeye nyuma y’amashusho n’amafoto ateye isoni yashinjaga se gusambanya abana
b’abakobwa.
Nyuma
y’intsinzi ya Donald Trump umugabo wa Ivanka Jared Kushner yagizwe umujyanama wa Perezida ndetse bahita banagura inzu nshyashya mu gace ka Kalorama,
aho umuryango wa Barack Obama wahise ujya gutura ubwo manda ye yarangiraga muri White House.
Muri Werurwe
2017, Ivanka wari warabaye umujyanama wa Perezida yatangaje ko agiye kuba
umukozi muri White House ariko akajya akora adahembwa. Yatangaje ko hari abantu
batishimiye kuba yarabaye umujyanama wa Perezida avuga ko ariko abyemererwa
n’amategeko ahita anatangaza ko agiye kujya akora adahembwa.
Muri Kamena
umwaka ushize Ivanka yavuze ko adashyigikiye icyemezo cya Perezida cyo
gutandukanya ababyeyi n’abana babo ku mupaka wa Mexique avuga ko ari uburenganzira
bw’abana kugumana n’ababyeyi babo.
Ubuzima bwihariye bwa Ivanka
Ivanka yashyingiranywe n’umucuruzi ukomeye witwa Jared
Kushner muri 2009, bafitanye abana 3; Arabella Rose, Joseph Frederick na
Theodore James Kushner. Ivanka amaze gushakana na Kushner yahinduye idini
ahinduka umu Orthodox.
Umwanditsi: Gentillesse Cyuzuzo-InyaRwanda Art Studio
TANGA IGITECYEREZO