RFL
Kigali

Arenga Miliyoni 2 Frw yashyikirijwe abegukanye irushanwa ‘Talent Zone’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2019 9:04
0


Abanyempano batsinze mu irushanwa rya ‘Talent Zone’ ritegurwa na Royal Fm, mu cyiciro cy’abashaka kuvamo abanyamakuru no mu cyiciro cy’amatsinda abyina imbyino zitandukanye, bashyikirijwe amafaranga batsindiye arenga Miliyoni 2 Frw.



Ni ku nshuro ya Gatatu iri rushawa ritegurwa ryanyuzemo abanyempano bakomeye kugeza ubu. Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ukwakira 2019, Royal Fm yateguye iri rushanwa yashyikirije sheki y’amafaranga buri wese watsinze muri iri rushanwa.

Mu cyiciro cy’amatsinda abyina, Wasafi Dance Crew yabaye iya mbere yashyikirijwe 1, 000,000 Frw, The GS yabaye iya kabiri yahembwe 500,000 Frw. Ni mu gihe The Mosters babaye aba Gatatu bahembwa 300,000Frw. 

Mitimwa Chris wabaye uwa mbere mu banyempano mu kuvugira kuri Radio (Radio Presenter) yahembwe Miliyoni imwe (1 000, 000 Frw) anahabwa amasezerano y’akazi kuri Royal Fm.   

Angello Ndungutse yabaye uwa kabiri ahembwa 3000, 000 Frw, Anny Sabine yahembwe 2000, 000; bombi bahabwa no kwimenyereza kuvugira kuri Radio.

Mitima Chris wahize abandi mu kuvugira kuri Radio yatangarije INYARWANDA, ko inzozi yahoranye kuva mu buto bwe abashije kuzikabya, kuko yifuje kujya mu mwuga w’itangazamakuru ariko ababyeyi be ntibamukundire ahubwo bakamwereka ibindi agomba kwiga.

Yagize ati: “Burya iyo ukoze icyo wiyumvamo ugikora neza. Ntabwo nigeze niga itangazamakuru ariko nabiretse bitewe n’umubyeyi wumvaga ko ibyo ng’ibyo biciriritse ariko ubu ng’ubu nari mfite gahunda yo gutangira kuminuza muri uyu mwuga.” 

Abatsinze irushanwa rya Royal Fm bashyikirijwe amafaranga batsindiye

Mu cyiciro cy'abashaka kuvamo abanyamakuru banahawe kwimenyereza kuvugira kuri Radio





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND