RFL
Kigali

Ikipe ya APR Fc nta bwoba inteye kuko Police Fc turi ikipe ikomeye-Haringingo Francis

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/10/2019 8:30
0


Ubwo ikipe ya Police Fc yasozaga imyitozo ya nyuma yakoreye kuri Stade ya Kigali yitegura umukino wa shampiyona bafitanye na APR FC ku munsi wejo, Haringingo yabwiye itangazamakuru ko nta bwoba na bucye atewe na APR Fc kandi ko afite ikipe ikomeye yatsinda buri kipe igatwara igikombe cya shampiyona.




Haringingo Francis avuga ko APR Fc ari ikipe nziza ariko itahangara Police Fc

Haringingo Francis utaratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona mu mikino itanu imaze gukinwa, atangaza ko umukino afitanye na APR Fc nta bwoba umuteye kuko nubwo APR FC ari ikipe nziza kandi ikomeye itahangara ikipe ya Police Fc.

Haringingo yagize ati” APR Fc ni ikipe nziza ariko na Police FC nayo ni nziza bityo rero nta bwoba na bucye nayigirira kuko twiteguye neza, ubuyobozi nabwo bwakoze ibyo bwasabwaga gukora ubu hasigaye uruhare rwacu nk’abakinnyi n’abatoza. Dufite icyizere cyo gutsinda uyu mukino”.


Haringingo Francis atangaza ko ikipe ya  APR FC ntabwoba imuteye

Ntabwo Haringingo Francis azaba afite Kubwimana Cedric ku mukino wa APR Fc, ariko abandi bakinnyi bose barahari kandi biteguye gutanga ibyo bafite byose kugira ngo bakure amanota 3 ku ikipe ya APR FC yabananiye muri shampiyona mu myaka 6 yose ishize.

Haringingo Francis atangaza ko ikibazo yari afite mu bwugarizi bwe mu mikino itatu ya mbere ya shampiyona kirimo kiragenda gikemuka nubwo bitaraba 100% ariko avuga ko hari impinduka zakozwe kuko mu mikino ibiri iheruka, Police Fc nta gitego na kimwe yinjijwe.

Haringingo akomeza avuga ko muri uyu mwaka w’imikino Police Fc izaha akazi amakipe yose yo mu Rwanda atari APR FC gusa kuko iyi kipe nayo ishaka kwegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro yabo ya mbere.


Police Fc iri mu makipe atatu ya mbere muri shampiyona y'u Rwanda

Mu mikino itanu ya shampiyona imaze gukinwa ikipe ya Police Fc ihagaze neza kuko itaratsindwa umukino n’umwe, yatsinze itatu inganya ibiri, bituma yicara ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda aho ifite amanota 11.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND