Mu myitozo ya nyuma ibanziriza umukino Police Fc izakina na APR Fc ku munsi wejo, yabereye kuri Stade ya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, abakinnyi ba Police Fc bibanze ku buryo bwo gusatira no kugarira. Intego iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda ifite ngo ni ugutsinda APR FC ubundi bagasibanganya amateka mabi bafite kuri APR FC.
Mu myitozo ya nyuma y'abakinnyi ba Plice Fc bakoze n'imyitozo ngororangingo
Ni imyitozo yamaze amasaha
abiri, umutoza Haringingo Francis utoza Police FC akaba yibanze ku bice bibiri
by’ingenzi. Icyambere bibanzeho, ni uburyo bwo kugarira mu gihe hari imipira
iturutse ku mpande cyanecyane ko APR FC bazakina ikunda gukoresha impande zombi.
Ubundi buryo bibanzeho ni ugusatira izamu ry’uwo muhanganye unyuze ku mpande
ukagarura imipira mu rubuga rw’umunyezamu maze ba rutahizamu bakabona amahirwe
yo gutsinda. Abakinnyi kandi banakoze
indi myitozo ngororamubiri ariko itamaze igihe kinini.
Mico Justin yiteguye kuzahangana na Manzi Thierry na Mutsinzi Ange
Abakinnyi ba Police Fc
ndetse n’abatoza, yewe n’abafana bacye bari bitabiriye imyitozo wabonaga
bifitiye icyizere cyo kuzabona umusaruro mwiza imbere ya APR FC ku munsi wejo.
Uretse kubwimana Cedric utari mu myitozo abandi bakinnyi bose barahari kandi
nta kibazo bafite.
Savio azaba akina n'ikipe yamwirukanye
Mu mikino ya shampiyona yahuje aya makipe usanga kenshi akunda kunganya, Police Fc ifite amateka mabi
imbere ya APR Fc kuko uhereye mu mwaka wa 2013 kugeza magingo aya imikino ibaye
13 muri shampiyona y’u Rwanda nta ntsinzi. Usubije amaso inyuma usanga APR FC
yaratsinzemo imikino 4, ubundi amakipe anganya imikino 9. Mu mikino 5 iheruka
guhuza aya makipe APR FC yatsinzemo ibiri ubundi imikino itatu isigaye
barayinganya.
Iyo uteye icyumvirizo mu
bakinnyi ndetse n’abatoza ba Police Fc bakubwira ko icyo bashaka ari ugufungura
paji nshya y’amateka meza Police Fc yatsinze APR FC muri shampiyona y’u Rwanda
kandi ibyo ngo bagomba kubitangira ku munsi wejo.
Savio Nshuti Dominique yakiniye APR Fc kuri ubu akina muri Police Fc, avuga ko intego y’abakinnyi bose ari ugukuraho amateka asanzwe ariho hagati ya APR FC na Police FC. Yagize ati ”Dushaka gukuraho amateka ariho ni cyo kintu bari kudushyira mu mitwe, nicyo ubuyobozi buri kutuganiriza kuko amateka atari meza ariko turashaka uko twayahindura kuko ikipe yarivuguruye mu buryo bwose, turumva twiyizeye kandi dufite ubushobozi bwo kuba twahindura amateka”.
Guhindura amateka ni yo ntego y'abakinnyi ndetse n'abatoza ba Police Fc
Haringingo Francis ni umutoza wa Police Fc avuga ko imyitozo abakinnyi bakoze imuha icyizere cyo guhindura amateka iyi kipe ifite kuri APR FC. Yagize ati ”Abakinnyi bakoze imyitozo myiza impa icyizere cyo guhindura amateka mabi Police FC ifite kuri APR FC, nde ntabwo nita kubyarangiye kuko ndashaka kubaka amateka mashya. Ni ikipe nziza tuzaba dukina ariko natwe turi ikipe nziza ntekereza ko tuzakina umupira mwiza kandi nizeye ko nzabona intsinzi”.
Haringingo yemeza ko afite ikipe yatwara igikombe cya Shampiyona
Mu mikino itanu ya
shampiyona imaze gukinwa ikipe ya Police Fc ihagaze neza kuko itaratsindwa
umukino n’umwe, yatsinze itatu inganya ibiri, bituma yicara ku mwanya wa gatatu
ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda aho ifite amanota 11.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO