RFL
Kigali

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga y’abahanga mu byerekeye imiti (Pharmacists)

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/10/2019 11:32
0


Guhera ku wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira kugeza ku wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2019, u Rwanda binyuzeze mu rugaga rw’abahanga mu miti (Rwanda National pharmacy Council) ruzakira inama mpuzamahanga y’inzobere mu miti.



Iyi nama izahuriza hamwe abahanga mu miti bavuye mu Bufaransa ndetse n’abandi benshi baturutse ku mugabane w’Afurika n’ahandi hatandukanye ku isi hose. Iyi nama izabera muri Lemigo Hotel bikaba biteganyijweko izakira abantu barenga 700 muri abo abagera ku 100 bazaba baturutse mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse no mu bihugu by’Afurika bivuga ururimi rw’igifaransa.

Abandi barenga 500 bazitabira iy’inama ni abafarumasiye (Pharmacists) bo mu Rwanda n’abandi bakora mu bigo by’ubuzima bitandukanye. Intego y'iyi nama iragira iti “Ese inzobere mu miti zo muri Afurika ni iki zikwiriye gukora muri iki gihe turimo”. Muri iy’inama biteganyijweko bazungurana ubumenyi kugira ngo harebwe n’ibindi umuntu wize farumasi ashobora kuba yakora bitandukanye n’ibyo yakoraga ubu.

Iyi nama bikaba biteganyijweko izahuriza hamwe abahanga mu miti ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima bose kugiranga bungurane ibitekerezo ku cyakorwa ngo imitangire ya serivisi ibe myiza kurushaho, cyane cyane mu buvuzi bw’ibanze. Muri iyi nama hazanigirwamo uburyo ki abahanga mu miti bo mu Rwanda bakwagura aho bakorera ntibibande gutanga imiti gusa ahubwo barebere hamwe n’ibindi bakora.


Mu Rwanda umubare w’inzobere mu miti uragenda wiyongera, ukaba waravuye ku 100 mu 1994 ubungubu ukaba ugeze ku 1000. N’ubwo umubare wabo uri kwiyongera ariko umubare uracyari hasi kuko nko mu bitaro baracyari bake ibi rero bishobora kuba intandaro y’ibibazo bitandukanye harimo n’ipfu za hato na hato zishobora guturuka ku ikoreshwa nabi ry’imiti.

Nk'uko Inyarwanda.com tubikesha Patrick Rugamba umunyamabanga uhoraho mu rugaga rw’abahanga mu miti mu Rwanda (NPC) biteze ko iyi nama izabafasha kongera ubumenyi mu byo bakora ndetse n’abavuye hanze y’u Rwanda bazabasha kumenya aho u Rwanda rugeze mu rwego rw’ubuzima. Biteze kandi ko hazanavamo ubufatanye buhoraho hagati y'aba farumasiye (Pharmacists) bo mu Bufaransa n'abo mu Rwanda.

Umwanditsi:Niyibizi Honoré Déogratias-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND