Umusuwisi Granit Xakha wahawe inshingano zo kuyobora bagenzi be mu kibuga, akababera intangarugero ashobora kwamburwa ubu burenganzira nyuma y’imyitwarire itari myiza yagaragaje ubwo yasimbuzwaga ku mukino Arsenal yanganyije na Crystal Palace ibitego 2-2 mu mukino wa shampiyona wabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Xakha yarasimbujwe ahita ajya mu rwambariro ntiyajya ahabugenewe
Granit Xakha wahawe
igitambaro cy’ubukapiteni mu ikipe ya Arsenal mu kwezi gushize, yari mu
bakinnyi 11 umutoza Unai Emery yitabaje ku mukino wa shampiyona Arsenal yari
yakiriye Crystal Palace. Granit Xakha
ntiyagize umukino mwiza kuko n’igitego cya kabiri cya Crystal Palace niwe
cyaturutseho kuko yari afite uburyo bwinshi bwo kuzibira Jordan Ayew kugira ngo
adatsinda igitego, ariko ntiyabishoboye birangira Arsenal bayigomboye.
Umutoza Unai Emery yabonye
ko Xakha ntacyo ari kumufasha mu kibuga maze afata umwanzuro wo kumukuramo ku
munota wa 61’ yinjiza mu kibuga umusore ukiri muto Bukayo Saka.
Granit Xakha ntiyishimiye
umwanzuro wafashwe n’umutoza Emery, maze asohoka mu kibuga yabishe abafana ba
Arsenal bamwereka ko batashimishijwe n’imyitwarire ye kuri uwo munsi, dore ko
harimo n’abamuzomeye. Xakha asohotse mu kibuga ntiyagiye kwicara ku ntebe y’abasimbura
ahaba hateganyijwe kuko we yahise akomeza agana iyurwambariro. Ibyo Xakha
yakoze ntibyashimishije umutoza wa Arsenal, abayobozi bayo ndetse n’abakunzi b’iyi
kipe, nka kapiteni wari ukwiye gutanga urugero rwiza kuri bagenzi be ahubwo
akaba ari we ubagumura.
Nyuma yuwo mukino havuzwe
byinshi ku myitwarire ya Granit Xakha, hakaba hari nabavuga ko umwuka utari
mwiza muri iyi kipe y’abarashi bikaba bishobora no gutuma yamburwa igitambaro
cy’ubukapiteni.
Mu masaha y’umugoroba wo
ku wambere umutoza Unai Emery yatangaje ko bidatinze haza kuba inama y’igitaraganya
igomba guhuza abakinnyi bose n’abatoza ba Arsenal kugira ngo baganire ku
myitwarire ya kapiteni wabo ndetse n’imyitwarire y’ikipe muri rusange. Ngo muri
iyi nama hashobora kuvamo imyanzuro ikakaye ishobora gusiga uyu musuwisi
yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni.
Ubuyobozi bwa Arsenal bwo
ntacyo bwigeze butangaza ku myitwarire ya Granit Xhakha.
Ikipe ya Arsenal ikaba
idahagaze neza muri shampiyona y’ubwongereza kuko mu mikino 10 imaze gukinwa
iyi kipe yatsinze imikino 4, inganya imikino 4 inatsindwa ibiri ikaba iri ku
mwanya wa Gatanu n’amanota 16.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO