RFL
Kigali

Granit Xakha ashobora kwamburwa igitambaro cy’ubukapiteni amaranye igihe gito muri Arsenal

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/10/2019 12:09
0


Umusuwisi Granit Xakha wahawe inshingano zo kuyobora bagenzi be mu kibuga, akababera intangarugero ashobora kwamburwa ubu burenganzira nyuma y’imyitwarire itari myiza yagaragaje ubwo yasimbuzwaga ku mukino Arsenal yanganyije na Crystal Palace ibitego 2-2 mu mukino wa shampiyona wabaye mu mpera z’icyumweru gishize.




Xakha yarasimbujwe ahita ajya mu rwambariro ntiyajya ahabugenewe

Granit Xakha wahawe igitambaro cy’ubukapiteni mu ikipe ya Arsenal mu kwezi gushize, yari mu bakinnyi 11 umutoza Unai Emery yitabaje ku mukino wa shampiyona Arsenal yari yakiriye Crystal Palace.  Granit Xakha ntiyagize umukino mwiza kuko n’igitego cya kabiri cya Crystal Palace niwe cyaturutseho kuko yari afite uburyo bwinshi bwo kuzibira Jordan Ayew kugira ngo adatsinda igitego, ariko ntiyabishoboye birangira Arsenal bayigomboye.

Umutoza Unai Emery yabonye ko Xakha ntacyo ari kumufasha mu kibuga maze afata umwanzuro wo kumukuramo ku munota wa 61’ yinjiza mu kibuga umusore ukiri muto Bukayo Saka.


 Xakha yarasimbujwe ahita yikuramo agapira n'umujinya mwinshi

Granit Xakha ntiyishimiye umwanzuro wafashwe n’umutoza Emery, maze asohoka mu kibuga yabishe abafana ba Arsenal bamwereka ko batashimishijwe n’imyitwarire ye kuri uwo munsi, dore ko harimo n’abamuzomeye. Xakha asohotse mu kibuga ntiyagiye kwicara ku ntebe y’abasimbura ahaba hateganyijwe kuko we yahise akomeza agana iyurwambariro. Ibyo Xakha yakoze ntibyashimishije umutoza wa Arsenal, abayobozi bayo ndetse n’abakunzi b’iyi kipe, nka kapiteni wari ukwiye gutanga urugero rwiza kuri bagenzi be ahubwo akaba ari we ubagumura.

Nyuma yuwo mukino havuzwe byinshi ku myitwarire ya Granit Xakha, hakaba hari nabavuga ko umwuka utari mwiza muri iyi kipe y’abarashi bikaba bishobora no gutuma yamburwa igitambaro cy’ubukapiteni.

Mu masaha y’umugoroba wo ku wambere umutoza Unai Emery yatangaje ko bidatinze haza kuba inama y’igitaraganya igomba guhuza abakinnyi bose n’abatoza ba Arsenal kugira ngo baganire ku myitwarire ya kapiteni wabo ndetse n’imyitwarire y’ikipe muri rusange. Ngo muri iyi nama hashobora kuvamo imyanzuro ikakaye ishobora gusiga uyu musuwisi yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni.

Ubuyobozi bwa Arsenal bwo ntacyo bwigeze butangaza ku myitwarire ya Granit Xhakha.

Ikipe ya Arsenal ikaba idahagaze neza muri shampiyona y’ubwongereza kuko mu mikino 10 imaze gukinwa iyi kipe yatsinze imikino 4, inganya imikino 4 inatsindwa ibiri ikaba iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 16.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND