Nyuma yuko mu mwaka w’imikino ushize, rutahizamu wakiniraga Rayon Sports Bimenyimana Bon Fils Caleb ahanwe azira kurwanira i Nyagatare, kuri iyi nshuro Michael Sarpong nawe ashobora guhanwa kubera ikimenyetso cyo kuzamura urutoki rwa musumbazose yereka abafana ba Sunrise Fc.
Michael Sarpong ashobora guhagarikwa imikino ibiri yiyongera ku ikarita itukura yabonye
Mu mukino w’umunsi wa
Gatanu muri shampiyona y’u Rwanda wabereye i Nyagatare ku kibuga cya Sunrise FC
yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports biza no kuyihira ikahatsindira Rayon Sports
Fc ibitego 2-1. Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombie ariko wagaragayemo
udushya twinshi, ubwo rutahizamu wa Rayon Sports Michael Sarpong yahabwaga
ikarita itukura arimo asohoka mu kibuga yazamuye urutoki rwa musumbazose imbere
y’abafana b’ikipe ya Sunrise FC.
Ubundi kuzamura urutoki
rwa musumbazose wereka umuntu, iki gikorwa gishatse kuvuga ko uba umututse
igitutsi kibi cyane.
Iki gikorwa
nticyashimishije abafana ba Sunrise Fc bari mu kibuga kuko nabo bahise
bamuzomera.
Igikorwa Michael Sarpong
yakoze ashobora kugihanirwa mu gihe cyose yaramuka ahamwe n’icyaha.
Witegereje neza mu gitabo
kirimo amategeko agenga imyitwarire y’abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda,
harimo itegeko rihana igikorwa Michael Sarpong yakoze. Ingingo ya 55 yo Gutesha icyubahiro, iragira riti”
umuntu wese utesha undi icyubahiro akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose cyane
cyane ibimenyetso, ibitutsi cyangwa ubutumwa kuri radiyo ahanishwa guhagarikwa
imikino:
a. Iyo
icyaha cyakozwe n’umukinnyi ahagarikwa nibura imikino ibiri (2).
b. Iyo
ari umuyobozi ahagarikwa nibura imikino ine (4).
Michael Sarpong afatiwe
ibihano yahagarikwa imikino ibiri isanga ikarita y’umutuku yabonye bityo
bigatuma atazakina imikino itatu iri imbere harimo uwa Etincelle, Musanze Fc ndetse
n’uwa Marine FC.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO