RFL
Kigali

Filime ‘The Faces we lost’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yerekanwe mu iserukiramuco rikomeye muri Canada-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/10/2019 10:41
0


Filime mbarankuru ‘The Faces we lost’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, imara igihe cy’isaha imwe n’umunota umwe, yerekanwe mu iserukiramuco rikomeye rya ‘Forest City Film Festival’ muri Canada.



Iyi filime mbarankuru ‘The Faces we lost’ iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda ikaba yaranasobanuwe mu rurimi rw’Icyongereza (English Subtitles).

Muri iri serukiramuco buri mwaka berekana filime mbarankuru zinyuranye, muri uyu mwaka wa 2019 batoranyije kwerekana ‘The Faces we lost’ ku nsanganyamatsiko ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. 

Byagizwemo uruhare na Professor Henri Boyi na mugenzi we Professor Nandi Bhatia bo muri University of Western Ontario bashishikarije ko aya mateka yerekanwa.      

Professor Boyi asanzwe akora imirimo inyuranye irimo no kwigisha abanyeshuri bo muri iyi kaminuza ya Western University, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994. Yanateguye n'isomo ry'umwihariko kuri Jenoside atanga muri iyi kaminuza.  

Igikorwa cyo kwerekana iyi filime cyabaye umusozo w' ibimaze icyumweru byerekanwa na ‘Forest City Film Festival’ kuva kuwa 23- 27 Ukwakira 2019.

Muri iki gikorwa cyo kwerekana iyi filime mbarankuru kandi hifashishijwe Henri Boyi, Clarisse Mukashumbusho Cechetto na John Ruhinda baganirije abitabiriye ku ngingo ihuje n’iyi filime yerekanwe. 

Clarisse washakanye na Luke Cechetto, umunya- Canada utuye i London, yarokotse Jenoside ari umwana w' imyaka 9 y’amavuko. Yarokotse igitero cyo ku bitaro by’i Ndera aho yari yihishe n'abo mu miryango ye, hafi bose bahasize ubuzima.

John Ruhinda we yagiye muri Canada mu 1986 avuye muri Uganda aho abo mu muryango we bari barahungiye mu mwaka wa 1959.

Professor Boyi we asanzwe aza mu Rwanda buri mwaka azanye abanyeshuri bo kuri iyi kaminuza.

Muri iyi filime abantu icyenda (9) bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bavuga akababaro kabo bakoresha amafoto y'aba bo bishwe muri jenoside.

Bamwe na none bavuga akababaro n' agahinda bahorana ko kutagira n' ifoto y' ababo babuze, kubera byasahuwe, byatwitswe, byajugunywe n' ababiciye. 

Ni ubwa mbere iyi filime mbarankuru yerekanywe mu Mujyi wa London, Ontario muri Canada. Umuhango wo kuyerekana wabereye mu isomer rikuru ryo mu Mujyi wa London (London Central Library) mu nyubako ya Wolf Perfomance Hall.

Umuhango witabiriwe n' abantu bari hagati ya 100-150. Iyi filime mbarankuru yayobowe(Director) na Piotr Cieplack.  

John Ruhinda Umuyobozi wa diaspora nyarwanda y’abatuye muri Canada, yatangarije INYARWANDA, ko mu Mujyi wa London muri Ontario hatuye abanyarwanda basaga 100. Avuga ko benshi mu banyarwanda batuye muri uyu Mujyi baturutse mu bihugu binyuranye, bose bagahuzwa n’uko bakomoka mu Rwanda.

Yagize ati “Tubanye neza, nta nkomyi. Icyo wenda umuntu yanenga na njye mbona ni uko abantu benshi bahugira mu twa bo, nti bitabire ku bwinshi gahunda za ‘Community’.” 

Iserukiramuco ‘Forest City Film Festival’ rimaze imyaka ine, ryibanda ku guteza imbere uruganda rwa Cinema mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Ontario ribinyujije mu gushima filime nziza n’abazitunganyije mu rwego rwo gutera akanyabugo abakinnyi ba filime n’abazitunganya b’ejo hazaza.

Iri serukiramuco kandi rihemba filime zitwaye neza mu byiciro nka Best Short, Best Feature, Best Short Documentary, Best Long Documentary, Best Short Animation, Best Feature Screenplay na Audience Choice Awar. 

Filime yerekanwa muri iri serukiramuco igomba kuba iri mu Cyongereza cyangwa se yarahinduwe igashyirwa muri uru rurimi. Ni filime kandi igomba kuba yaratunganyijwe igasohoka mbere ya Mutarama 2017.





Filime 'The Faces we lost' yerekanwe mu iserukiramuco rikomeye ahari abantu bagera ku 150


Iri serukiramuco rimaze imyaka ine riba

Uhereye ibumoso: Professor Constanza Burucua, Professor Nandi Bhatia, Clarisse Mukashumbusho Cechetto, Aimee Tuza, Professor Henri Boy, John Ruhinda [Umuyobozi wa Diaspora nyarwanda muri Canada] na Sibylle Ugirase





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND