RFL
Kigali

Umufotozi Shane Cost, umunyarwanda rukumbi uri mu bahatanira ibihembo bya ASFA 2019

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:27/10/2019 14:08
0


Umufotozi w’umunyarwanda Ashimwe Constantin [Shane Cost] yashyizwe mu bahatanira ibihembo by’imideli bitangirwa muri Uganda bya Abryanz Style and Fashion awards.



Ibi ni ibihembo bitangwa buri mwaka kuva mu 2013, aho hashimirwa ababaye indashyikirwa mu bijyanye n’imyambarire n’imideli ku mugabane w’Afurika mu byiciro bitandukanye birimo abanyamideli n’abayihanga, abasiga ibirungo mu maso, abafotora, abambara neza, abatunganya imisatsi.

Abahatanira ibi bihembo mu byiciro bitandukanye bamaze gutangazwa hakaba harimo umunyarwanda umwe rukumbi ari we Shane Cost uri mu cyiciro cy’umufotozi w’imideli w’umwaka ku mugabane wose wa Afurika.

Uyu musore ahanganye n’abandi barimo Patrice De Lemos wo muri Angola, Twins DNT Beg wo muri Ghana, Emmanuel Oyeleke wo muri Nigeria, Brian Gathu wo muri Kenya, na Andile Mthembu wo muri Afurika y’Epfo.

Abanyarwanda batandukanye bari bagerageje kwiyamamaza ngo babe bajya mu bahatanira ibi bihembo mu byiciro binyuranye ariko ntibabasha gutorwa.

Mu mwaka ushize umuhanzi w’imideli Mathew Rugamba ufite inzu y’imideli ya House Of Tayo, n’umunyamideli Happy Jacqueline nibo bari bahagarariye u Rwanda muri ibi bihembo.

Biteganyijwe ko ibi bihembo bizatangwa tariki 13 Ukuboza 2019 muri Kampala Serena Hotel.

Shane Cost uhataniye ibihembo bya Abryanz Style and Fashion Awards 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND