Umufotozi w’umunyarwanda Ashimwe Constantin [Shane Cost] yashyizwe mu bahatanira ibihembo by’imideli bitangirwa muri Uganda bya Abryanz Style and Fashion awards.
Ibi ni ibihembo bitangwa buri mwaka kuva mu 2013, aho
hashimirwa ababaye indashyikirwa mu bijyanye n’imyambarire n’imideli ku
mugabane w’Afurika mu byiciro bitandukanye birimo abanyamideli n’abayihanga,
abasiga ibirungo mu maso, abafotora, abambara neza, abatunganya imisatsi.
Uyu musore ahanganye n’abandi barimo Patrice De Lemos wo muri Angola, Twins DNT Beg wo muri Ghana, Emmanuel Oyeleke wo muri Nigeria, Brian Gathu wo muri Kenya, na Andile Mthembu wo muri Afurika y’Epfo.
Abanyarwanda batandukanye bari bagerageje kwiyamamaza
ngo babe bajya mu bahatanira ibi bihembo mu byiciro binyuranye ariko ntibabasha
gutorwa.
Mu mwaka ushize umuhanzi w’imideli Mathew Rugamba
ufite inzu y’imideli ya House Of Tayo, n’umunyamideli Happy Jacqueline nibo
bari bahagarariye u Rwanda muri ibi bihembo.
Biteganyijwe ko ibi bihembo bizatangwa tariki 13 Ukuboza 2019 muri Kampala Serena Hotel.
Shane Cost uhataniye ibihembo bya Abryanz Style and Fashion Awards 2019
TANGA IGITECYEREZO