RFL
Kigali

Abanyamuryango 23 bashya nibo bakiriwe mu nama y’inteko rusange y’abafana ba Chelsea mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/10/2019 13:29
7


Kuri uy wa Gatandatu nyuma y’igikorwa cy’umuganda abafana ba Chelsea Fc bifatanije n’abaturage bo mu murenge wa Kigali, bakoze inama y’inteko rusange yigaga ku ngingo z’ingirakamaro zitandukanye ariko hanakirwa abanyamuryango 23 bashya bujuje ibyangombwa bisabwa.




Yari inama yitabiriwe n'abafana b'ikipe ya Chelsea mu Rwanda hose

Ni inama y’inteko rusange yahuje abafana bose ba Chelsea FC mu Rwanda basanzwe  bibumbiye mu cyitwa Chelsea FC Official Supporters Club – Kigali. Ubusanzwe iri huriro ry’abafana ba Chelsea FC  mu Rwanda ryari rigizwe n’abanyamuryango 119, ariko kuri ubu bakaba babaye 142, nyuma yo kwakira abandi banyamuryango 23 na batatu bashya igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu mu nama y’inteko rusange yabahuje, nyuma baje no gufata umwanya wo gusabana barishima.


Ihuriro ry'abafana ba Chelsea Fc mu Rwanda

Ihuriro ry’abafana ba Chelsea Fc mu Rwanda “ Chelsea FC Official Supporters Club – Kigali” isanzwe ikora ibikorwa byunganira igihugu mu iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturarwanda, birimo nubundi nk’iki gikorwa cy’umuganda bakoze kuri uyu wa Gatandatu mu murenge wa Kigali nkuko Kalisa Fidele uyoboye iri huriro yabitangaje, “ Gukorera umuganda mu murenge wa Kigali niho twahisemo kujya kwifatanya n’abaturage baho ikindi kandi iki gikorwa si gishya kuri twe kuko dusanzwe n’ubundi dukora ibikorwa byinshi byunganira igihugu mu iterambere”.


Habayeho umwanya wo gusangira no gusabana kuri aba bafana ba Chelsea FC

Kalisa Fidele akomeza kandi avuga ko  mu myaka icyenda (9) bamaze bavutse bishimira ko urugamba barwanye rwo kwemerwa mu rugaga rw’abafana ba Chelsea ku rwego rw’isi bikagenda neza ari ikintu bumva gishimishije, dore ko bemewe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.
Yagize ati “ Rwari urugamba rutoroshye byadusabye gutegereza twihanganye ariko kuri ubu turishimira ko tuzwi ku isi mu rugaga rw’abafana ba Chelsea.

“Chelsea FC Official Supporters Club – Kigali” baheruka kwakira Didier Drogba wahoze ari rutahizamu wa Chelsea FC avuga ko mu byo bavuganye birimo uburyo abafana bo mu Rwanda bazajya bitabira imikino imwe n’imwe i  Stamford Bridge mu mujyi wa Londre mu Bwongereza ahabarizwa ikipe ya Chelsea.


Umunyamakuru Jado Max aragaragara mu bafana ba Chelsea FC bo mu Rwanda

Abanyamuryango 23 bashya binjiye mu ihuriro rya “Chelsea FC Official Supporters Club – Kigali”, bakaba baje gufatanya na bagenzi babo mu gukomeza kandi bakanateza imbere iri huriro ari nako bagira uruhare mu iterambere ry’igihu binyuze muri siporo.

Kuri ubu “Chelsea FC Official Supporters Club – Kigali” igizwe n’abanyamuryango 142 bafite ibyangombwa, hakaba hakiri umubare munini wasabye kwinjira muri iyi Fan club, imiryango ikaba nubundi igifunguye ku bandi bose bafite ikipe ya Chelsea ku mutima.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Egide Nzanyamahoro4 years ago
    Imana ibakomeze nanje ndumu Chelsea 100%
  • Leo4 years ago
    Die hard blue 💙💙💙 Thank you!
  • Theophilos4 years ago
    Byiza cyane. Abafana nkaba nibo bakenewe. Abafana bahuza amarangamutima no yo gukunda Blues Na patriotism. Mukomerezaho turabashyigikiye cyane. Inyarwanda.com namwe turabashimiye uruhare rwanyu mukugaragariza abanyarwanda isano iri hagati yo kuba umufana no gukunda igihugu cyacu. Ni isomo ryiza no kubafana bandi makipe.chelsea FC oyeee
  • JP Sibo4 years ago
    Nzafana Chelsea Fc kugeza mvuye ku isi (jusqu'au dernier soupir, Till I die)
  • Gayari Celestin4 years ago
    Kugirango umuntu yakirwe nk' umufana asabwa kuzuza iki ? Nanjye ndi umufana wa chelsea ariko sinari nzi ko iri huriro rihari ! Ubwo ushinzwe mobilization cg se recruitment yampa msg kuri email natanze
  • IRATUROKOYE Abdou4 years ago
    Muduhe address natwe tuzaba joining @ 0785051720 whatsapp number.
  • rutahigool4 years ago
    Nibyiza cyane ariko icyo nibaza niki:ese chelsea yo irabazi?otherwise byaba arukwiruka inyuma yumuyaga





Inyarwanda BACKGROUND