RFL
Kigali

Nduwantare Ismail ashobora gusezera mu ikipe ya Gicumbi Fc nyuma y’umukino wa Espoir

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/10/2019 12:14
0


Umutoza Nduwantare Ismail utaratsinda cyangwa ngo anganye umukino numwe kuva yagera mu ikipe ya Gicumbi Fc, ashobora gufata umwanzuro wo gutandukana n’iyi kipe nyuma y’umukino wok u wa kabiri Gicumbi Fc izakiramo Espoir FC.




Nduwantare ntiyahiriwe n'intangiriro za shampiyona y'u Rwanda

Nyuma y’imyanzuro yagiye ifatwa muri iyi kipe ibarizwa mu karere ka Gicumbi  irimo nko guhagarika umutoz w’ungirije Banamwana Camarade hashakwa umuti w’ikibazo cy’umusaruro mucye uri muri iyi kipe, ariko imikino ikaba ibaye itanu nta ntsinzi n’imwe yewe nta nota na rimwe iyi kipe iragira ahubwo ikaba irimo umwenda w’ibitego 7.

Gusa ariko ikibazo nyirizina iyi kipe ikunda guhura nacyo buri mwaka w’imikino ni ubukene buyikoma mu nkokora igihe cyose, ari nabwo buyugarije muri iki gihe bunatuma iyi kipe ijya gukina imaze iminsi idakora imyitozo.


Gicumbi FC niyo kipe itarabona inota na rimwe muri uyu mwaka w'imikino

Kuri ubu mu mikino itanu ya shampiyona imaze gukinwa Gicumbi Fc iri ku mwanya wa nyuma wa 16, aho nta nota na rimwe ifite ahubwo ikabamo umwenda w’ibitego 7. Iyi ikaba ariyo ntangiriro mbi ya shampiyona iyi kipe igize mu mateka. Ubuyobozi ntibwishimye, Abatoza ntibishimye, Abakinnyi ntibishimye ndetse n’abaturage b’abanyagicumbi nabo ntibatewe iteka n’umusaruro w’iyi kipe.


Abatoza bataruzuza inshingano zabo mu ikipe ya Gicumbi FC

Nyuma y’umukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona ikipe ya Gicumbi yatsinzwemo na Kiyovu Sport igitego 1-0, umutoza w’iyi kipe ukomoka mu gihugu cy’uburundi Nduwantare Ismail yaciye amarenga ko ashobora kuba ari mu minsi ye ya nyuma i Gicumbi, aho yavuze ko ubuyobozi ni buba ntacyo buratangaza ku mwanzuro wabwo, we ku giti cye azatangaza umwanzuro yafashe nyuma y’umukino bazakiramo ESpoir FC ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Yagize ati” Nk’umutoza w’umunyamwuga ntabwo nshimishijwe n’umusaruro turi kubona mu ikipe ya Gicumbi Fc, ntabwo nzi niba hari icyo ubuyobozi buzaba bwatabngaje ku mwanzuro wabwo gusa ariko nge nyuma y’umukino tuzakina na ESpoir Fc ku wa Kabiri nzatangaza umwanzuro nifatiye ku giti cyange”.

Mu mikino 3 Nduwantare Ismail byavuzwe ko yahawe n'ubuyobozi kugira ngo ashakemo intsinzi amaze gutsindwa ibiri hasigaye umwe bazakina ku wa kabiri na Espoir.

Mu mukino w’umunsi wa Gatandatu muri shampiyona y’u Rwanda ikipe ya Gicumbi FC izakira Espoir FC, umukino uzabera ku kibuga cya Mumena guhera saa 15h00’.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com                                      






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND