Umutoza Nduwantare Ismail utaratsinda cyangwa ngo anganye umukino numwe kuva yagera mu ikipe ya Gicumbi Fc, ashobora gufata umwanzuro wo gutandukana n’iyi kipe nyuma y’umukino wok u wa kabiri Gicumbi Fc izakiramo Espoir FC.
Nduwantare ntiyahiriwe n'intangiriro za shampiyona y'u Rwanda
Nyuma y’imyanzuro yagiye
ifatwa muri iyi kipe ibarizwa mu karere ka Gicumbi irimo nko guhagarika umutoz w’ungirije
Banamwana Camarade hashakwa umuti w’ikibazo cy’umusaruro mucye uri muri iyi
kipe, ariko imikino ikaba ibaye itanu nta ntsinzi n’imwe yewe nta nota na rimwe
iyi kipe iragira ahubwo ikaba irimo umwenda w’ibitego 7.
Gusa ariko ikibazo
nyirizina iyi kipe ikunda guhura nacyo buri mwaka w’imikino ni ubukene buyikoma
mu nkokora igihe cyose, ari nabwo buyugarije muri iki gihe bunatuma iyi kipe
ijya gukina imaze iminsi idakora imyitozo.
Gicumbi FC niyo kipe itarabona inota na rimwe muri uyu mwaka w'imikino
Kuri ubu mu mikino itanu
ya shampiyona imaze gukinwa Gicumbi Fc iri ku mwanya wa nyuma wa 16, aho nta
nota na rimwe ifite ahubwo ikabamo umwenda w’ibitego 7. Iyi ikaba ariyo
ntangiriro mbi ya shampiyona iyi kipe igize mu mateka. Ubuyobozi ntibwishimye,
Abatoza ntibishimye, Abakinnyi ntibishimye ndetse n’abaturage b’abanyagicumbi
nabo ntibatewe iteka n’umusaruro w’iyi kipe.
Abatoza bataruzuza inshingano zabo mu ikipe ya Gicumbi FC
Nyuma y’umukino w’umunsi
wa Gatanu wa shampiyona ikipe ya Gicumbi yatsinzwemo na Kiyovu Sport igitego
1-0, umutoza w’iyi kipe ukomoka mu gihugu cy’uburundi Nduwantare Ismail yaciye
amarenga ko ashobora kuba ari mu minsi ye ya nyuma i Gicumbi, aho yavuze ko ubuyobozi
ni buba ntacyo buratangaza ku mwanzuro wabwo, we ku giti cye azatangaza
umwanzuro yafashe nyuma y’umukino bazakiramo ESpoir FC ku wa kabiri w’icyumweru
gitaha.
Yagize ati” Nk’umutoza w’umunyamwuga
ntabwo nshimishijwe n’umusaruro turi kubona mu ikipe ya Gicumbi Fc, ntabwo nzi
niba hari icyo ubuyobozi buzaba bwatabngaje ku mwanzuro wabwo gusa ariko nge
nyuma y’umukino tuzakina na ESpoir Fc ku wa Kabiri nzatangaza umwanzuro
nifatiye ku giti cyange”.
Mu mukino w’umunsi wa
Gatandatu muri shampiyona y’u Rwanda ikipe ya Gicumbi FC izakira Espoir FC,
umukino uzabera ku kibuga cya Mumena guhera saa 15h00’.
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO