Mu mukino wo kwipima ngo hasuzumwe urwego amakipe ariho wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu Tariki 23 Ukwakira 2019, Gasogi United yanganyije na Motema Pembe ya kabiri muri Shampiyona ya Congo igitego 1-1.
Nubwo wari umukino wa gicuti ariko wagaragayemo guhangana gukomeye
Wari umukino wa gicuti
amakipe yombi yari yahuyemo kugira ngo akomeze kwitegura amarushanwa afite
imbere, nko ku ikipe ya Gasogi United
iri kwitegura umukino ukomeye izakina na Mukura Victory Sport k Tariki
26 Ukwakira 2019, ku munsi wa Gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu
Rwanda umukino uzabera mu Karere ka Huye. Uretse ibyo kandi ni ukwisuzuma kwiza
ku ikipe iri gukina umwaka wa mbere mu cyiciro cya mbere ugakina n’ikipe
y’ubukombe kuri uyu mugabane wa Afrika.
DCMP ni ikipe ikomeye cyane isohokera Congo mu mikino nyafrika
Ni umukino utaravuzwe
cyane kuko bisa naho byatunguranye, ukaba wari wateganyijwe kubera kuri Stade
Amahoro ariko habura amasaha macye ngo umukino nyirizina utangire ikibuga
kirahindurwa hemezwa ko umukino ugiye kubera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Doxa Gikanji uzwi muri CHAN 2016 mu Rwanda niwe wari kapiteni wa DCMP mu gice cya mbere
Ni umukino watangiye DCMP
ifite insinzi ku rupapuro ariko bageze mu kibuga, ugendeye ku mazina iyi kipe
ifite akomeye arimo Doxa Gikanji, Mukoko, Bongonga ndetse na Musinga. Gusa
ariko mu mukino nyirizina siko byagenze
kuko kugirango DCMP ibone inota rimwe byayisabye kwiyuha akuya.
Mu gice cya mbere
cy’umukino wabonaga amakipe yombi akina bimwe kuko iminota myinshi bayimaze
bakinira hagati gusa ariko DCMP nk’ikipe nkuru ukabona ko igera imbere y’izamu
rya Gasogi cyane. Gasogi United yanyuzagamo nayo igasatira ariko kuboneza
umupira mu izamu bikanga. Amakipe yahushije uburyo butandukanye, Maze ku munota
wa 29’ w’umukino Gasogi United yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Isaac
Muganza. Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye DCMP yahize igitego cyo kwishyura
yakibuze.
Isaac Muganza watsinze igitego cya Gasogi United
Mu gice cya Kabiri
cy’umukino amakipe yombi yakoze impinduka kuko byagaragaraga ko igice cya mbere
cyakinwe n’abakinnyi batari basanzwe babanza mu kibuga benshi, maze DCMP
yongera imbaraga mu kibuga basatira Gasogi United, barayicenga mu mitoza 30 ya
mbere y’igice cya kabiri banayibonamo igitego cyo kwishyura cyabonetse ku
munota wa 73 w’umukino gitsinzwe na
Oloko Arsene wari wakomeje gusirisimba imbere y’izamu rya Gasogi United.
Mu gice cya kabiri DCMP yasatiriye cyane inishyura igitego yari yatsinzwe
Umunyezamu wa Gasogi United Patrick yahindukiye inshuro imwe muri uyu mukino
Nyuma yo kwishyurwa
igitego Gasogi yongeye kugaruka mu mukino , yongera gukina neza inasatira izamu
rya DCMP inabona uburyo bwo gutsinda ariko ntiyabubyaza umusaruro, maze iminota
90 y’umukino irangira amakipe yakinaga gicuti anagabanye amanota. Umusaruro
utari mubi kuri Gasogi United nkuko byagaragaraga mu maso y’abafana ndetse
n’umuyobozi w’iyi kipe.
DCMP yakinaga na Gasogi
United iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Congo aho ifite amanota 17
aho ibanjirijwe na Mazembe mu gihe Gasogi United yo iri ku mwanya wa 7 muri shampiyona y’ u Rwanda ikaba ifite amanota
6.
Gasogi United: Isingizwe
Patrick 33, Twagirimana Fulgence 5, Nkubana Mark 2, Ngiriyeze Mugeyi 17,
Ndabarasa Trezor 3, Cyuzuzo Ally 4, Yamin Salum 11, Kayitaba Bosco 7, Isaac
Muganza 22, Rugamba J. Baptist 16 na Gabriel
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi united
DCMP XI: Mouko Barel 1, Mukoko
23, Ngabi 3, Inonga Boka 29, Ikoyo Iyembe 6, Rachidi 28, Gikangi Doxa 10,
Ngouelou 11, Bongonga 9, Kone Junior Abou 8 na Musinga 21.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa DCMP
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO