RFL
Kigali

Gasogi United yanganyije na DCMP ya kabiri muri Congo 1-1 mu mukino wo kwipima

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/10/2019 20:12
0


Mu mukino wo kwipima ngo hasuzumwe urwego amakipe ariho wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu Tariki 23 Ukwakira 2019, Gasogi United yanganyije na Motema Pembe ya kabiri muri Shampiyona ya Congo igitego 1-1.




Nubwo wari umukino wa gicuti ariko wagaragayemo guhangana gukomeye

Wari umukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuyemo kugira ngo akomeze kwitegura amarushanwa afite imbere, nko ku ikipe ya Gasogi United  iri kwitegura umukino ukomeye izakina na Mukura Victory Sport k Tariki 26 Ukwakira 2019, ku munsi wa Gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umukino uzabera mu Karere ka Huye. Uretse ibyo kandi ni ukwisuzuma kwiza ku ikipe iri gukina umwaka wa mbere mu cyiciro cya mbere ugakina n’ikipe y’ubukombe kuri uyu mugabane wa Afrika.


DCMP ni ikipe ikomeye cyane isohokera Congo mu mikino nyafrika

Ni umukino utaravuzwe cyane kuko bisa naho byatunguranye, ukaba wari wateganyijwe kubera kuri Stade Amahoro ariko habura amasaha macye ngo umukino nyirizina utangire ikibuga kirahindurwa hemezwa ko umukino ugiye kubera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.


Doxa Gikanji uzwi muri CHAN 2016 mu Rwanda niwe wari kapiteni wa DCMP mu gice cya mbere

Ni umukino watangiye DCMP ifite insinzi ku rupapuro ariko bageze mu kibuga, ugendeye ku mazina iyi kipe ifite akomeye arimo Doxa Gikanji, Mukoko, Bongonga ndetse na Musinga. Gusa ariko  mu mukino nyirizina siko byagenze kuko kugirango DCMP ibone inota rimwe byayisabye kwiyuha akuya.

Mu gice cya mbere cy’umukino wabonaga amakipe yombi akina bimwe kuko iminota myinshi bayimaze bakinira hagati gusa ariko DCMP nk’ikipe nkuru ukabona ko igera imbere y’izamu rya Gasogi cyane. Gasogi United yanyuzagamo nayo igasatira ariko kuboneza umupira mu izamu bikanga. Amakipe yahushije uburyo butandukanye, Maze ku munota wa 29’ w’umukino Gasogi United yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Isaac Muganza. Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye DCMP yahize igitego cyo kwishyura yakibuze.


Isaac Muganza watsinze igitego cya Gasogi United

Mu gice cya Kabiri cy’umukino amakipe yombi yakoze impinduka kuko byagaragaraga ko igice cya mbere cyakinwe n’abakinnyi batari basanzwe babanza mu kibuga benshi, maze DCMP yongera imbaraga mu kibuga basatira Gasogi United, barayicenga mu mitoza 30 ya mbere y’igice cya kabiri banayibonamo igitego cyo kwishyura cyabonetse ku munota wa 73 w’umukino gitsinzwe na  Oloko Arsene wari wakomeje gusirisimba imbere y’izamu rya Gasogi United.


Mu gice cya kabiri DCMP yasatiriye cyane inishyura igitego yari yatsinzwe


Umunyezamu wa Gasogi United Patrick yahindukiye inshuro imwe muri uyu mukino

Nyuma yo kwishyurwa igitego Gasogi yongeye kugaruka mu mukino , yongera gukina neza inasatira izamu rya DCMP inabona uburyo bwo gutsinda ariko ntiyabubyaza umusaruro, maze iminota 90 y’umukino irangira amakipe yakinaga gicuti anagabanye amanota. Umusaruro utari mubi kuri Gasogi United nkuko byagaragaraga mu maso y’abafana ndetse n’umuyobozi w’iyi kipe.

DCMP yakinaga na Gasogi United iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Congo aho ifite amanota 17 aho ibanjirijwe na Mazembe mu gihe Gasogi United yo iri ku mwanya wa 7  muri shampiyona y’ u Rwanda ikaba ifite amanota 6.

Gasogi United: Isingizwe Patrick 33, Twagirimana Fulgence 5, Nkubana Mark 2, Ngiriyeze Mugeyi 17, Ndabarasa Trezor 3, Cyuzuzo Ally 4, Yamin Salum 11, Kayitaba Bosco 7, Isaac Muganza 22, Rugamba J. Baptist 16 na Gabriel


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi united

DCMP XI: Mouko Barel 1, Mukoko 23, Ngabi 3, Inonga Boka 29, Ikoyo Iyembe 6, Rachidi 28, Gikangi Doxa 10, Ngouelou 11, Bongonga 9, Kone Junior Abou 8 na Musinga 21.


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa DCMP



Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND