Imiterere y’ikirenge cyawe isobanuye byinshi ku buzima bwawe

Ubuzima - 22/10/2019 12:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Imiterere y’ikirenge cyawe isobanuye byinshi ku buzima bwawe

Tutirengajije n’ibindi bice by’umubiri nk’intoki, ibirenge nabyo burya bishobora kugaragaza uko umuntu ateye, bitewe n’imiterere y’ikirenge cye. Ubu bushakashatsi bwakozwe hashingiwe ku mano ndetse n’uko akoze, aha rero ushobora kureba uko amano yawe akoze bikaguha ishusho y’uko uteye mu buzima busanzwe.

Mu moko atanu y’ibirenge tugiye kuvugaho nonaha urabasha kuvanamo uko icyawe giteye n’uko uteye. 

Ufite ikirenge gifite amano asumbana, buri ryose risumba irindi:


Niba ikirenge cyawe gifite amano ariko iry’igikumwe risumba ayandi, bishatse kuvuga ko uri umuntu wisanga mu bandi ndetse woroheje, ukunda kumva bagenzi bawe ndetse ugira amarangamutima, ntabwo ukunda amahane, ukora uko ushoboye ngo ushake amahoro.

Ufite ikirenge gifite amano atatu abanza areshya neza:


Niba ikirenge cyawe gifite amano atatu ya mbere areshya mu gihe abiri asigaye ari magufi bishatse kuvuga ko uri umuntu uri irresponsible ukunda amakimbirane, ntabwo ujya ufata imyanzuro ihamye, wikundira iraha no kwinezeza.

Ufite ikirenge gifite ino rya kabiri rirerire kuruta ayandi:


Niba ikirenge cyawe gifite ino rikurikira igikumwe ari rirerire cyane kuruta andi bishatse kuvuga ko uri umuntu utagira udushya muri wowe, ntabwo ukora uko ushoboye ngo uzane ibindi bitekerezo, ufata ibyemezo uhubutse utabanje gutekerezaho ugira imyitwarire mibi kuko utareba kure.

Ufite ikirenge gifite ino ry’igikumwe rinini andi yose ni magufi kandi arareshya:


Niba ino ryawe ry’igikumwe risumba andi yose mu gihe asigaye ari magufi kandi akaba areshya bishatse kuvuga ko uri umuntu utuje mu buzima bwawe, ukunda gutekereza cyane ukibaza kuri buri kimwe, ugira ibitekerezo byubaka, ufata umwanzuro wabanje gutekerezaho neza, ntabwo ukunda kugira amarangamutima kuko uzi ko yagukoresha amakosa.

Niba ikirenge cyawe gifite amano ameze gutya:

Uri umuntu utangaje kuko si benshi bafite iki kirenge, ugira ubuzima bwubakiye ku ntego, ugira ibitekerezo bihambaye cyane, uhora wumva wagira itandukaniro n’abandi, ushaka uko wagira ibitekerezo bishya kuri buri kimwe, uratandukanye rwose, ntujya wifuza gusubira inyuma ukundi.

Src: passeportsante.net


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...