RFL
Kigali

Snoop Dogg afite umukozi umutekera urumogi (Professional blunt Roller) uhembwa miliyoni 47Rwf

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:21/10/2019 15:34
0


Mu mpera z'iki cyumweru turangije ni bwo umuraperi Snoop Dogg yatangaje ko afite umukozi uhoraho uzajya umutekera urumogi uhembwa agera ku bihumbi $50 buri mwaka. Uyu mugabo mu kujya kwaka akazi mu byari biri mu ibaruwa yatanze harimo ko ari P.B.R ([Professional blunt roller) bivuze inzobere mu gutekera urumogi.



Mu kiganiro cyitwa Howard Stern Show, Snoop Dogg yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye aha akazi uyu mugabo uzajya umufasha kumutekera urumogi rwo kunywa ari uko byamutwaraga umwanya munini. Yagize ati “Gutecyera urumogi rwo kunywa byantwaraga umwanya muni bityo nahisemo gushaka umuntu uzajya ubikora kuko naje gusanga mpomba menshi cyane kubera umwanya munini namaraga mbikora”. 

Uyu mukozi ngo afite ubuhanga buhambaye bwo kuba yakureba mu maso akamenya niba ushaka kunywa itabi. Ibi ni byo bigiye kujya bimuhesha agera kuri miliyoni 4 z'amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.   Snoop Dogg yaje gutangaza ko uyu mugabo afite ubuhanga budasanzwe ati "Ku ibaruwa isaba akazi ke hari handitseho ko ari Professional blunt Roller (P.B.R)." Ati “Iyo umubajije icyo akora agusubiza ati “Ndi umutekezi w’urumogi wabigize umwuga” Uyu muraperi umaze kuba ubukombe muri iyi njyana yavuze ko uyu mugabo yahaye akazi ari umunyamahirwe kuko nta kintu na kimwe azajya agura mu bintu nkenerwa dore ko imyenda uyu muhanzi yambara, n'umukozi we azajya abonaho.

Ibyo kurya basangire ndetse n'agatabi keza ni we uzajya ugasongongera bwa mbere ndetse anongeraho ko uyu mugabo umutecyera urumogi afite ubuhanga mu kumenya igihe cyo kurimuhera kuko ngo ntabwo agombera kumubaza ahubwo we amureba mu maso akamenya niba igihe cyageze agahita ahereza shebuja agatumura. Ubwo yari ari mu kiganiro bamubajije niba uyu muntu ntakandi kazi azajya akora, uyu muhanzi yasubijeko uyu muntu ufite aka kazi ari akazi nk'akandi kose n'umwuga we kandi ko azajya akora igihe cyose. 

Mu magambo ye Snoop Dogg ati” If you're great at something I need, I'm hiring you’’ bishatse kuvuga ngo niba uri umuhanga ku kintu runaka kandi ngikeneye ngomba kuguha akazi. Uyu muhanzi ari ku mwanya wa 25 ku isi mu bahanzi bakora iyi njyana bakize kuko atunze miliyoni zigera $135 nk'uko tubikesha urubuga rwa wealthygorilla.com.

Igihari ni uko ibi bintu Snoop Dogg yakoze ubusanzwe byakorwaga n'abami bo hambere kuko ibwami habaga abantu bashinzwe gutecyera Umwami itabi kandi bakaba barabaga bazi igihe cyo kuritangira gusa ntabwo ariwe ubikoze bwa mbere kuko umuraperi witwa Wacka Flocka muri 2104 nawe yarabikoze. 

Mu kurangiza iki kiganiro Snoop Dog yakoze ari naho yatangarije ko yahaye kontaro uzajya umutecyera iki kiyobyabwenge. Yashoje agira inama urubyiruko kubyirinda kuko ari bibi iyo ubifashe ku cyigero cyo hejuru.

Src: marijuanamoment.net, etcanada.com na ladbible.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND