RFL
Kigali

Intwarane, abafana ba Knowless baremeye umuryango wiciwe abana 6 muri Jenoside yakorewe Abatutsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2019 9:47
1


Abafana b’umuhanzikazi Knowless Butera [Intwarane] baremeye umuryango utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 utuye i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.



Kandera Adela wavutse mu mwaka wa 1948 na Munyengabe Damascene wavutse mu mwaka wa 1940 batuye mu Mudugudu wa Nyakwibereka mu Kagari ka Kayumba mu Murenge wa Nyamata. Bombi bageze i Bugesera mu mwaka wa 1959 kimwe n’izindi mpunzi zari zivuye mu Ruhengeri babaciye.

Babyaye abana 12, muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 abana babo 6 barishwe harokoka 6. Kandera Adela muri Jenoside yatemaguwe umubiri wose atabarwa n’Inkotanyi zimaze gufata u Bugesera baramuvuza.

Intwarane bafatanyije na Kevin Kalisa wari uhagarariye Umunyamahanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata muri iki gikorwa nibo batoranyije uyu muryango biyemeza kubasura kugira ngo babagarurire icyizere cy’ubuzima.

Iki gikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki 20 Ukwakira 2019, kitabirwa n’Intwarane zigera kuri 60. Ni igikorwa ngarukamwaka basanzwe bakora; Bonaparte Kwizera uhagarariye Intwarane, yatangarije INYARWANDA ko imbaraga zabo bazibyaza umusaruro mu gufasha abatishoboye.

Ati “Ni igikorwa cy’urukundo kandi ni zo mbaraga z’igihugu cy’ejo hazaza. Kandi Intwarane turi urubyiruko rwinshi imbaraga zacu tuzibyaza umusaruro mu bifitiye igihugu akamaro.”

Uyu muryango wiciwe abana 6 muri Jenoside baworoje amatungo magufi babaha ibiribwa n’ibahasha irimo amafaranga azabafasha mu minsi mikuru yo mu Ukuboza 2019. Kwizera yashishikarije urubyiruko gukoresha imbaraga bafite mu bikorwa by’urukundo kuko ari bo mbaraga z'igihugu.

Yashimye kandi umuhanzikazi Knowless Butera wabahuje kuko ari we ‘dukesha kumenyana nk’urubyiruko. Urukundo tumukunda rutuma dukora ikintu tugikuye ku mutima.’

Kalisa Kevin wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, muri iki gikorwa yatangarije INYARWANDA ko igikorwa cy’urukundo Intwarane bakoze cyerekana ko u Rwanda rufite amaboko meza.

Yagize ati “…Icyo bivuze ku rubyiruko ni uko u Rwanda rufite amaboko meza…ni abana hamwe bishyize hamwe bose ari abanyarwanda bagira umutima mwiza bakusanya imbaraga nke bari bafite baza kuremera uwo mucekuru, baramuganiriza, baramwegera baramuririmbira.

“Bigaragara ko igihugu cyacu kimaze kuba cyiza kandi gifite urubyiruko rwiza rw’ejo hazaza. Turasaba ko urubyiruko rwazakomereza aho.”

Yavuze ko uyu mukecuru yishimye kandi ko asanzwe akunda umuhanzikazi Knowless Butera. Avuga ko aho atuye uyu mukecuru batangiye kumwita Knowless bitewe n’uko bari biteze ko uyu muhanzikazi yitabira iki gikorwa. Uyu mucekuru avuga ko afite amatsiko yo kuzitabira igitaramo cya Knowless.

Knowless yatangarije INYARWANDA, ko yagize impamvu zikomeye zatumye atabasha guherekeza ‘Intwarane’. Avuga ko atekereza gutumira uyu mukecuru mu gitaramo azakorera hafi ya Nyamata.

Ati “Nanjye najya kumwifatira ariko ntabashije kubona uko njya kumufata mu bo dukorana yajya kumuzana cyangwa se umuyobozi w’Intwarane akamuzana mu gitaramo. Byanezeza cyane kuko nawe abishaka.”

Uyu muhanzikazi avuga ko iri tsinda rimaze hafi imyaka irenga umunani rimushyigikirwa mu bikorwa by’umuziki banitanga mu bikorwa by’urukundo; bamwe muri bo babaye imiryango.

Ati “Ndabashimira cyane! Baracyari bato abenshi nta kazi baba bafite ariko nyine muri bicye cyane babona bafite umutima wo kuba babisangira n’undi muntu udafite n’ibyo bicye. Bakomereza aho kandi ndabashima cyane.”

Abafana ba Knowlesss basuye umuryango wiciwe abana 6 muri Jenoside

Batanze ibahasha irimo amafaranga uyu muryango uzifashisha mu minsi mikuru yo mu Ukuboza 2019

Munyengabe na Adela biciwe abana 6 muri Jenoside

Uyu mukecuru avuga ko yifuza kwitabira igitaramo cya Knowless Butera

Knowless yizeje uyu mukecuru ko azamutumira mu gitaramo azakorera hafi ya Nyamata





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mc.matatajado 4 years ago
    Imana ikomeze ibahe urukundo kandi isubize aho bakuye





Inyarwanda BACKGROUND