RFL
Kigali

La Liga yasabye ko umukino wa El Classico wavanwa mu mujyi wa Barcelona ukimurirwa i Madrid

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/10/2019 19:33
0


Abahagarariye shampiyona ya Espagne La Liga, barasaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Espagne RFEF ko umukino wa El Classico uteganijwe ku wa 26 Ukwakira 2019, wavanwa mu mujyi wa Barcelona ukimurirwa i Madrid kubera kwikanga ikibazo cy’umutekano mucye.




Umutekano mucye uri i Catalonia ni wo watumye hasabwa ko umukino wimurwa

Ku wa mbere w’iki cyumweru ni bwo mu mujyi wa Barcelona habaye imvururu za Politiki, hafatwa abantu 52 bashyirwa mu buroko abandi bagera mu majana barakomereka ubwo bageragezaga guhangana na Polisi y’igihugu cya Espagne mu mukwabu wo guta muri yombi abari bihishe inyuma y'abashakaga ko intara ya Catalonia ibona ubwigenge.

Nyuma y'ibyo byose byabaye, abahagarariye shampiyona ya Espagne izwi nka ‘La Liga’ bahise basaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne ko umukino ubanza wa shampiyona uteganijwe tariki 26 Ukwakira 2019 hagati y’ikipe ya FC Barcelone na Real Madrid, wari uteganijwe kubera mu mujyi wa Barcelona ku kibuga Camp Nou wakwimurwa ukazakinirwa ku kibuga cy’ikipe ya Real Madrid Santiago Bernabeu giherereye mu mujyi wa Madrid.


Umukino ubanza wa El Classico ushobora kwimurwa ukavanwa i Barcelona ukajya i Madrid

Impamvu zirinyuma yubu busabe ni ukwikanga ko ubwo uyu mukino uza uri kuba hataba ikibazo cy’umutekano mucye kubera ko umujyi wa Barcelona udatekanye muri iki gihe.  Barcelona ni umurwa mukuru w’intara ya Catalonia ahari kubera uyu mukino bigakemangwa ko umutekano wo muri iyi ntara utakwizerwa bityo umukino ugakinirwa i Madrid.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, umuvugizi wa La Liga yagize ati” Twasabye akanama gashinzwe amarushanwa muri RFEF ko umukino wa El Classico wajyanwa i Madrid ku bw’impamvu zihariye z’umutekano”. Umukino wo kwishyura uteganijwe kuba mu kwezi kwa Gatatu mu mwaka utaha wa 2020, aho La Liga ivuga ko ari wo wabera i Barcelona mu gihe haramuka habonetse umutekano.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND