Uyu mwana rero yishwe n’umuriro w’amashanyarazi
biturutse ku kuba yarafataga chargeur akayishyira mu kanwa igatoha kubera
inkonda ze akongera agacomeka gutyo gutyo kugeza ubwo atwitswe n’umuriro nk'uko
ikinyamakuru The sun kibivuga.
Iyi nkuru irareba cyane ababyeyi cyangwa abandi bose
babana n’abana bato, ariko bagakunda gusiga bacometse chargeur muri prise kandi
telephone bazikuyeho, si byiza gusiga chargeur muri prise kuko biteza impanuka
nk'uko tumaze kubibona.
Nyina w’uyu mwana, mu marira menshi avuga ko yari
yagiye gusura ababyeyi be noneho asiga acometse chargeur, ni bwo umwana we
yahise aza atamira umugozi wa chargeur igicometse, umwana yahise ashya ajyanwa kwa
muganga ariko apfa akigerayo.
Mubyeyi comokora umugozi wa chargeur niba
utakiyikoresha, shyira kure kandi ibikoresho bishobora gufatwa n’amashanyarazi
mu gihe ufite abana bato hato bitazambura ubuzima abawe.
Src: Thesun