RFL
Kigali

Nyuma yo gutamira chargeur icometse, umwana muto yatwitswe n’umuriro w’amashanyarazi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/10/2019 11:47
1


Impanuka zo mu ngo zikunze kwica abantu benshi cyane ariko zikibasira abana bakiri bato harimo kwitura hasi, gushya n’ibindi. Impanuka zo mu ngo zikunze kwica abantu benshi cyane ariko zikibasira abana bakiri bato harimo kwitura hasi, gushya n’ibindi.



Uyu mwana rero yishwe n’umuriro w’amashanyarazi biturutse ku kuba yarafataga chargeur akayishyira mu kanwa igatoha kubera inkonda ze akongera agacomeka gutyo gutyo kugeza ubwo atwitswe n’umuriro nk'uko ikinyamakuru The sun kibivuga.

Iyi nkuru irareba cyane ababyeyi cyangwa abandi bose babana n’abana bato, ariko bagakunda gusiga bacometse chargeur muri prise kandi telephone bazikuyeho, si byiza gusiga chargeur muri prise kuko biteza impanuka nk'uko tumaze kubibona.

Nyina w’uyu mwana, mu marira menshi avuga ko yari yagiye gusura ababyeyi be noneho asiga acometse chargeur, ni bwo umwana we yahise aza atamira umugozi wa chargeur igicometse, umwana yahise ashya ajyanwa kwa muganga ariko apfa akigerayo.

Mubyeyi comokora umugozi wa chargeur niba utakiyikoresha, shyira kure kandi ibikoresho bishobora gufatwa n’amashanyarazi mu gihe ufite abana bato hato bitazambura ubuzima abawe.

Src: Thesun






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eugenie4 years ago
    Ababyeyi mufite inshingano zo kwita kubana no kubarinda ibintu bibi mwirinde uburangare





Inyarwanda BACKGROUND