RFL
Kigali

Stefano Pioli yagizwe umutoza mukuru wa AC Millan asimbuye Marco Giampaolo wirukanwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/10/2019 14:22
0


Umutaliyani w’imyaka 53 Stefano Pioli ni we umaze gutangazwa n’ubuyobozi bwa AC Millan ko ari we ugiye gutoza iyi kipe y’i San Siro mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere akaba asimbuye Marco Giampaolo wirukanwe mu masaha 20 ashize kubera umusaruro mubi.




Stefano Pioli yasinye imyaka ibiri mu ikipe ya AC Millan

Nta masaha 24 yari ashize AC Millan itangaje ko yatandukanye na Marco Giampaolo kubera umusaruro mubi uri muri iyi kipe, hibazwaga umutoza uzamusimbura hagakorwa urutonde rw’abatoza benshi bashobora gutoza AC Millan bari bayobowe n’umufaransa Arsene Wenger n’abandi, gusa ariko byagaragaye ko igikorwa ubuyobozi bwa AC Millan bwakoze bwari bwarakizeho bunashaka igisubizo cya hafi kuko mu gihe kitageze ku masaha 24 birukanye umutoza, bahise batangaza Stefano Pioli  nk’umutoza mushya ugomba kumusimbura.


Stefano Pioli yijeje abafana ba AC Millan ko agiye kubaka ikipe ikomeye

Marco Giampaolo akaba yarirukanwe amaze gukina imikino 7 gusa muri shampiyona y’u Butaliyani, yatsinze imikino itatu, atsindwa imikino ine harimo na Derby yatsinzwe na Inter Millan ibitego 2-0. Akaba  asize AC Millan ku mwanya wa 13 muri shampiyona y’u Butaliyani.


Marco Giampaolo wirukanwe muri AC Millan yahise asimbuzwa byihuse

Uwahoze ari umuyobozi w’iyi kipe Silvio Belusconi yabwiye Paolo Maldini na Zvonimir Boban bari muri komite nyobozi ya Ac Millan ko bakoze ikosa ryo guha akazi Marco Giampaolo muri iyi kipe.

Stefano Pioli wahawe akazi ko gutoza ikipe ya AC Millan nta kipe yagiraga atoza kuko yari yarasezeye ku ikipe ya Fiorentina muri uyu mwaka mu kwezi kwa Mata, Si Fiorentina gusa yatoje kuko yanabaye umutoza w’ikipe ya Inter Millan,Lazio, Chievo, Palermo, Sassuolo n’ayandi.

Witegereje umusaruro yatanze muri ayo makipe yose yatoje, ntiwatinya kuvuga ko ari umutoza udafite ibigwi kuko nta gikombe na kimwe yigeze atwarana n’ikipe iyo ariyo yose yanyuzemo. 

Stefano Pioli yahawe inshingano zo kugarura igitinyiro iyi kipe yahoranye ikongera igatwara ibikombe mu butaliyani ndetse no ku mugabane w’i  burayi muri rusange.

Akazi ka Stefano Pioli karatangira ku cyumweru akina na Leece nayo imerewe nabi muri shampiyona.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND