RFL
Kigali

Waba wari uzi impamvu ituma hari abagore bagira ubwanwa? Menya uko wabirwanya mu gihe byakubayeho

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/10/2019 16:01
0


Ubusanzwe ubwanwa ni ibimwe mu bimenyetso biranga igitsinagabo. Ntibisanzwe ko igitsina gore kigira ubwanwa, ariko hari abagore babugira, rimwe na rimwe bikabatera ipfunwe bikabaviramo kwiheba bibaza bimwe mu bibazo birimo nko kubura abagabo kubera ko imiterere yabo ari nk'iyabo.



Ese iyi ni indara ? Niba ari yo se iravurwa igakira? Ibi bibazo byose wakwibaza biri muri iyi nkuru.

Ubundi kumera ubwanwa ku bagabo bikorwa n’umusemburo witwa “Androgens” uzwi cyane wo muri ubu bwoko ni ‘’Testosterone”. Uyu musemburo n’abagore bakaba bagira udusabo tuwukora (ovaries) ariko mukeya cyane ugereranyije n’uw'abagabo. Gusa hari n’utundi tuwukora turimo”Adrenal gland” tuba hejuru y’impyiko. Iyo rero utwo dusabo twibeshye tugakora umusemburo mwinshi ni bwo usanga umugore aho kumera ubwoya aho buteganyijwe usanga ahubwo ameze ubwanwa nk’abagabo.

Ushobora kwibaza uti "Ese kuki hari abagore babugira mu gihe hari abatabugira biterwa n’iki”?

Ushobora kuba warabonye umugore ufite ubwanwa cyangwa se impwempwe ndetse nawe ushobora kuba uri umwe muri bo. Nk'uko tubikesha urubuga healthline.com igitera abagore kuzana ubwanwa ni icyo bita “hirsutism” mu ndimi z'amahanga. Iki ni cya gihe umugore azana ubwoya ahadakenewe nko ku matama no mu gituza. Akenshi usanga igitera abagabo kubuzana ari nacyo gitera abo bagore kubuzana.

Kugira ubwanwa ku bagabo birasanzwe kuko biterwa n’imisemburo yabo yitwa ”Testosterone”. Iyo byabaye ku gitsinagore ntabwo biba bisanzwe babyita “hirsutism“ mu ndimi z’amahanga, gusa hari n'abagabo usanga bwaranze kuza akenshi aba nabo baba babuze uyu musemburo gusa hari n'igihe biterwa n’ibintu bitandukanye, ikizwi cyane ni ikorwa ry’imisemburo itaringaniye (hormonal imbalance) ya 'Androgen'.

Ibi rero bikaba biterwa ahanini na siteresi (stress), umubyibuho ukabije (obesity) ndetse n'ibyo bita Polycystic ovary syndrome (PCOS) mu ndimi z’amahanga. Ibi rero bikaba birangwa n'ikorwa ryinshi ry’imisemboro ya androgen.

Ese ni ubuhe buryo wakoresha ukirinda kumera umwanwa?

Nk'uko tubikesha urubuga tipsandshare.com rutugaragariza uburyo bw’umwimerere umuntu yakoresha akirinda ikorwa ry’imisemburo ya Androgen, ndetse n'ibyo wakora kugira ngo urwanye ubwanwa mu gihe ubufite uri ugitsina gore. Ubwo buryo burimo:

  1. Kunywa icyayi (Spearmint tea)

Ubushakashatsi bugaragaza ko gufata ibikombe bibiri by’icyayi cya 'Spearmint tea'ku munsi bigabanya imisemburo ya Androgen. Ibi rero bituma ubwoya bwo mu maso cyangwa ubwanwa bugabanuka ku badamu barwaye hirsutism cyangwa polycystic ovarian syndrome. Ubushakashatsi buvuga ko ubu ari bwo buryo bwiza bwo kuvurahirsutism. Uburyo bwo gukora iki cyayi ni ugucanira amazi warangiza ugashyiramo ifu y’icyayi cya Spearmint,ahasigaye ukakiyungurura mbere yo kukinywa.

2. Gukoresha isukari n’indimu (Sugar and lemon juice)

Umuntu afata imvange y’isukari, indimu n’amazi akabicanira imvange yabyo akayishyira (akabikuba) ku gice kiriho ubwoya adashaka (ubwanwa) akabireka bikuma (dry) mbere yo koga mu maso. Ibi bikorwa inshuro eshatu mu cyumweru, bikagufasha kugabanya ubwanwa ku mubiri.

3. Gukoresha icunga (Lemon orange)

Gukoresha icunga bisaba kubanza ukaritegura neza ahasigaye ukarikuba ahantu hari ubwoya (ubwanwa) umuntu adashaka mu gihe kingana n’iminota 5 inshuro eshatu mu cyumweru. 

Hari n’ubundi buryo umuntu yakoresha yirinda ubwanwa. Ubwo buryo burimo gukoresha imiti (medication) irimo: Eflornithine, Antiandrogen na Birth control. Gukoresha iyi miti ugomba kubanza kugisha inama muganga w’uruhu (dermatologist) kugira ngo wirinde ingaruka mbi zaterwa n’ikoreshwa nabi ry’iyo miti.

Uburyo tumaze kubona hejuru bwose ni bwo umuntu yakoresha akirinda kuzana ubwanwa ndetse no mu gihe abufite akirinda kwiyongera kwabwo. Ariko buriya icy'ibanze ni ukubanza ukagana muganga w’uruhu akakubwira icyabiguteye kubuzana akanagufasha kubona umuti mwiza uberanye n’uruhu rwawe. Mugire ubuzima bwiza!

Umwanditsi:Niyibizi Honoré Déogratias







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND