RFL
Kigali

Amavubi ya CHAN yitegura Ethiopia niyo azakina na Tanzaniya yahamagaye abakinnyi bayo bose

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/10/2019 14:24
0


Mu gihe habura iminsi micye ngo Amavubi akine umukino wa gicuti na Tanzania tariki 14 Ukwakira 2019 i Kigali, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze kwemeza ko abakinnyi bakina imbere mu gihugu bitegura umukino na Ethiopia ari bo bazakina na Tanzania, bikaba bitazanahagarika shampiyona.




Ikipe izakina na Tanzaniya yatsinze DRC na Ethiopia

Amavubi aritegura umukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri ari naryo rya nyuma mu gushaka itike y’igikombe cya CHAN kizabera muri Cameroun 2020, aho amavubi azakina na Warrior Antelopes, ikipe y’igihugu ya Ethiopia, umukino ubanza wabereye muri Ethiopia u Rwanda rwari rwatsinze igitego 1-0. U Rwanda kandi ruritegura imikino ibiri mu kwezi gutaha ikomeye yo mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afrika ruzakinamo na Mozambique iwayo na Cameroun i Kigali.


Ethiopia yatsindiwe mu rugo n'u Rwanda 1-0

Mu rwego rwo gukomeza imyiteguro ku Mavubi, hateguwe umukino wa gicuti na Taifa Stars ya Tanzania uzaba ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, gusa ariko uyu mukino ukazakinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu mu rwego rwo kwitegura neza ikipe y’igihugu ya Ethiopia. Uyu mukino wa Tanzania ntuzatuma shampiyona ihagarara kuko izakomeza bisanzwe.

Umunyamabanga wa FERWAFA Uwayezu Regis aganira na Inyarwanda.com yavuze ko aya ari amahirwe u Rwanda rubonye yo gukoresha itariki FIFA yashyizeho y’imikino ya gicuti ikindi kandi ngo gutoranya ikipe izakoreshwa ni amahitamo y’umutoza.

Yagize ati”Aya ni amahirwe u Rwanda rubonye yo gukina umukino wa gicuti ku itariki yagenwe na FIFA, ibi kandi birategura ikipe y’igihugu yacu ifite amarushanwa atandukanye mu minsi iri imbere, kuri twe ni byiza cyane. Ikijyanye no guhitamo ikipe izakoreshwa ayo ni amahitamo y’umutoza ubwo nawe mwamubaza ibyo si ibyacu”.

Nyuma y’umukino wa Ethiopia biravugwa ko ikipe y’igihugu izakina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu itaramenyekana n’abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahari ubundi bakerekeza muri Mozambique.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent ntaratangaza abakinnyi bazakina umukino wa gicuti na Taifa Stars ya Tanzaniya.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Tanzaniya Etienne NDAYIRAGIJE yari yakoze ku bakinnyi be bose bakomeye barimo na kapiteni Bwana Ally Samatta utazagaragara kubera inshingano afite mu ikipe akinira ya Genk yo mu Bubiligi iri mu mikino ya Champions League.

Abandi bahamagawe: Juma Kaseja, Metacha Mnata, Said Kipao, Salum Kimenya, Shomary Kapombe, Gadiel Michael, Mohammed Hussein, Kelvin Yondani, Erasto Nyoni, Bakari Nondo, Himid Mao, Jonas Mkude, Kelvin John, Farid Mussa, Adi Yusuph, Idd Selema, Mudathir Yahya, Saluum Abubakar, Frank Domayo, Muzamir Yassin, Shaaban Idd, Ayoub Lyanga, Abdul Aziz MaKame, Andrew Simchimba, Miraj Athuman, Feisal Salum, Mbwana Samatta, Simon Msuva.

Umwanditsi-SAFARI Garcon - inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND