Ruti Joël umusore w’umuhanzi nyarwanda kandi w’intore, yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise “Rusaro”. Ruti azwi cyane mu ndirimbo “Diarabi” yakoranye na Jules Sentore ndetse na “La Vie Est Belle’ yashyize hanze muri Gashyantare 2019.
Ruti Joel usanzwe ubarizwa mu ‘Ibihame Culture Troupe’
yatangarije INYARWANDA ko indirimbo “Rusaro” ivuga ku nkuru y’urukundo rwe n’umukobwa
bakundanye mu gihe cy’umwaka umwe ariko baza gutandukana, aramukumbura.
Yagize ati 'Rusaro’ ni indirimbo ishingiye ku nkuru mpano yanjye narakunze nk’abandi bigera aho birarangira birambabaza mbona aho mpera nandika ‘émotion’ zanjye havamo iyi ndirimbo.”
Ruti avuga ko akundana n’uyu mukobwa yari yaramuhaye izina rya ‘Rusaro rubasumba’. Akomeza avuga ko igihe kimwe yarakariye uyu mukobwa mu buryo bukomeye amusaba ko batandukana aza kumukumbura ariko asanga undi yamaze gutera indi ntambwe.
Ati “Igihe kitari kirekire narakunze cyane umwari mwiza cyane nataziraga akazina ka Rusaro rubasumba bigera igihe nk’uko bisazwe ntazibana zitayakomanye ndamurakarira cyane mubwira ngo duhagarike kubera uburakari nagize nyuma ndamukumbura cyane we aragenda ntiyambabarira. Ntiyari agishaka kumbona yarababaye cyane, imbabazi ze ziri kure cyane.”
Amashusho y’iyi ndirimbo “Rusaro” yayobowe na Seyn. Umukobwa wakinnye ubutumwa Ruti Joel yaririmbye ni Mutoni Queen wabaye umukobwa ukunzwe [Miss Popularity] mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019, ryasojwe ku wa 08 Nzeli 2019.
Muri iyi ndirimbo Ruti aririmba avuga ko ‘Rusaro’ yari yaramwinjije mu isi nshya y’urukundo amusogongeza ku byo atigeze abona. Avuga ko yamwitaga ‘King’ nawe akamwita ‘Malaika’ ndetse ngo imiryango yombi yari izi inkuru y’urukundo rwabo. Kuri ubu ngo urukundo rwabo ‘rusharira nk’amata arimo umubirizi’ ku buryo uwamukundaga atagishaka no kumuca iryera.
Ruti Joel yashyize ahagaragara indirimbo yise 'Rusaro'
Miss Queen Mutoni [Ubanza iburyo] yegukanye ikamba rya Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019
TANGA IGITECYEREZO