RFL
Kigali

Abagabo gusa: Ukwiye gukunda umugore wawe nk'uko wifuza ko umukobwa wawe azakundwa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/10/2019 15:35
0


Iri jambo rirasa nko kuvuga ngo kunda mugenzi wawe nk'uko wikunda, aha rero turibanda cyane ku rukundo rw’abana n’ababyeyi, aho usanga umubyeyi n’umwana we bakundana cyane ariko ukibaza impamvu umugabo atabasha gukunda umugore we.



Muri rusange hariho ibintu byikora nk'uko umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu ari we Dr. Jennifer Kromberg abivuga aho avuga cyane ku rukundo rw’umubyeyi w’umugabo n’umwana we w’umukobwa cyangwa urukundo rw’umugore n’umuhungu we.

Muri macye icyo umwana w’umukobwa abona mu rugo n’uko abona ababyeyi be bameranye ni nako baba bari kumurema. Ku mwana w’umukobwa ho ni ibindi, nkuko wowe ukunda umukobwa wawe ukabasha no kumunezeza cyane ni nako wagakwiye kubikorera umugore wawe kuko iyo bitabaye ibyo umwana akurana umubabaro wo kubona ko nubwo se amukunda ariko atita kuri nyina cyane bikaba byamubera igikomere mu gihe cye cyo gushinga urwe.

Ari nayo mpamvu abahanga bemeza neza ko uko umugabo akunda umwana we w’umukobwa ari nako akwiye gukunda umugore we, ibintu bizanafasha cyane umwana we mu mikurire

Ese uburyo bwiza bwo kurera umwana wawe ni ubuhe?

Mbere ya byose ukwiye kugira umubano mwiza hagati yawe n’umugore wawe ubwo ni bwo burere bwa mbere ukwiye guha umwana.

Icyo umwana wawe azaba cyo ni icyo yakubonyemo, ni nka eponge ifata imyitwarire yawe yose n’imibanire yawe n’umugore wawe.

Mu gusoza nakubwira nti mugabo kunda kandi ukundwakaze umugore wawe nk'uko wifuza ko umukobwa wawe azakundwa, kuko uri urugero rwiza abana bareberaho muri byose.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND