RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Ihere ijisho ibirori bya ‘Rwanda Day 2019’ yabereye mu Budage ikitabirwa n'abarenga 3,500

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/10/2019 18:26
0


‘Rwanda Day’ ni umunsi udasanzwe ku banyarwanda baba mu gihugu, abatuye mu mahanga, inshuti z’u Rwanda aho bahurira hamwe bakiga ku byubaka u Rwanda mu rugendo rw’iterambere rirambye.



Abitabiriye Rwanda Day 2019, yabaye kuri uyu wa 05 Ukwakira 2019 bagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo; umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Hon Bamporiki Edouard, Umuhanzi akaba n’umunyamategeko Alain Mukuralinda [Alain Muku], Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase n’abandi.

Ni ku nshuro ya mbere Rwanda Day yari ibereye mu gihugu cy’u Budage. Yabereye mu Mujyi wa Bonn urangwa n’ubukerarugendo kubera inyubako zirimo insengero n’imisigiti. Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiyubaka kandi cyavuye kure.

Ati “…U Rwanda ni igihugu cyiyubaka kandi kiva kure. Turiyubaka tuva kure ku gihugu cyasenyutse, ndetse gisenyuka cyari gisanzwe kitariho. Ariko inzira yo kubaka yo iragaragara, aho tugana turahabona, uburyo buhatuganisha turabubona.”

Abahanzi nyarwanda barimo Jules Sentore, itsinda rya Charly&Nina, Igor Mabano, Bruce Melodie, King James na Intore Masamba basusurukije abitabiriye uyu munsi udasanzwe ku Rwanda.

Rwanda Day ni amahirwe adasanzwe ku banyarwanda cyane cyane abatuye muri ‘Diaspora’ baganirizwa ku iterambere ry’igihugu n’izindi gahunda zishyizwe imbere. Abatuye muri ‘Diaspora’ kandi baganirizwa ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Mu bihe bitandukanye Rwanda Day yabereye muri; Brussels, Chicago, Paris, Boston, London, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam na Ghent. Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa San Fransisco yaririmbyemo abahanzi nka Teta Diana, Meddy, Alpha Rwirangira na King James.

IHERE IJISHO UKO RWANDA DAY YAGENZE

Perezida Kagame ageza ijambo ku bantu barenga 3,500 bitabiriye Rwanda Day yabereye mu Budage

Madamu Jeannette Kagame asuhuzanya na Louise Mushikiwabo

Umunezero muri Rwanda Day

Hon. Bamporiki aganiriza abitabiriye Rwanda Day

Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor Cesar

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruterwa amacumu ariko rugakomeza ruhagaze

Prof Shyaka Anastase

Louise Mushikiwabo

Umuhanzi akaba n'umunyamategeko Alain Muku

Rwanda Day yabereye mu nyubako ya World Conference Center

Rwanda day yitabiriwe n'inshuti z'u Rwanda

Abafite ibibazo n'ibitekerezo bahawe umwanya

AMAFOTO: Village Urugwiro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND