RFL
Kigali

Bimwe mu byo utari uzi ku ndwara ya Asthma

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/10/2019 18:46
0


Asthma ni indwara ituma umuntu akorora, agasemeka, akananirwa guhumeka ndetse umutima ugatera ku kigero cyo hejuru. Asthma iterwa no kwangirika kw’imiheha ishinzwe kujyana cyangwa kuvana umwuka mu bihaha. Umurwayi wayo aba agomba kugana muganga kuko ni we wenyine ushobora kumufasha.



Ibimenyetso bya Asthma bigenda byiyongera bitewe n’imiterere y’umubiri w’umuntu, Asthma iterwa n’iki?

Indwara yitwa asthma iterwa no kwangirika kw’imiheha mito (small tubes) ishinzwe kujyana cyangwa kuvana umwuka ku bihaha. Iyo ufite iyi ndwara, usanga iyi miheha itagishobora kunoza umurimo wayo wo gutwara umwuka.

Iyo umubiri wawe uhuye n’ikintu kibangamira ibihaha twagereranya n’imbarutso ya asthma nk’imikungugu, umwuka w’itabi, gukora imyitozo, ifu iba iri ku ndabo z’ibihingwa yitwa: 'Pollen mu cyongereza' ibi byose bituma umuntu atangira kumererwa nabi ariho atangira gukorora, kunanirwa guhumeka n’ibindi.

Kugeza ubu impamvu ituma abantu bamwe barwara asthma ntabwo yumvikana neza kuko hari abo usanga bavuga ko igenda mu ruhererekane rw’imiryango, aho uyirwaye igenda ikurikirana abazamukomokaho. Iyi ndwara ishobora gufata abantu b’ingeri zose, harimo abana ndetse n’abakuze.

Amakuru dukesha urubuga rwitwa nhsinform.scot agaragaza ko mu bwongereza, abantu basaga miliyoni 5.4 bafata imiti ya asthma. Mu bantu bakuru, abagore ni bo benshi bakunda kwibasirwa n’iyi ndwara ugereranyije n’abagabo.

Dore bimwe mu bimenyetso biranga umurwayi wa asthma:
• Gukororora cyane kandi inkorora idacika
• Kunanirwa guhumeka, kurya cyangwa kuvuga
• Guhumeka vuba vuba
• Umutima uratera cyane
• Gucika intege

Kugeza ubu nta muti uvura asthma ngo ikire burundu, icyakora hari imiti yabugenewe ihabwa abarwayi ikabagabanyiriza ibimenyetso cyangwa ububabare, hari n’imiti abantu bahabwa ikabagabanyiriza ibyago byo gufatwa n’iyi ndwara. Nyuma yo gusobanukirwa byinshi bijyanye n’indwara ya asthma, ni uruhare rwa buri wese kugana muganga, mu gihe hari ibimenyetso byayo ubonye. Ni ingenzi kandi gufasha abayirwaye bakabona ko batari bonyine.

Src: nhsinform.scot






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND