RFL
Kigali

Integuza y’ubukwe bwa Producer Trackslayer na Eliane bakundanye imyaka 9-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/10/2019 11:19
0


Nshuti Peter wamenyekanye ku izina rya Producer Trackslayer, ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe n’umukunzi we Nikuze Eliane bamaze imyaka icyenda mu munyenga w’urukundo.



Integuza y’ubukwe ‘Save the Date’ iragaragaza ko, ku wa 20 Ukuboza 2019 Producer Trackslayer azasaba akanakwa umukunzi we mu birori bizabera i Nyamirambo kuri Ten To Two Gardens nyuma basezerane imbere y’amategeko bemeranye kubana nk’umugabo n’umugore.

Ni mu gihe ku wa 21 Ukuboza 2019 Producer Trackslayer azasezerana imbere y’Imana n’umukunzi we mu rusengero rwa Bethlehem Church. Abatumiwe n’abandi bazakirirwa kuri Salle ‘Mwana ukundwa’ ku Irebero mu Midugudu ya BNR.

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2019 nibwo Producer Trackslayer yambitse impeta umukunzi we Nikuze amusaba ko bazabana akaramata.

Producer Trackslayer yatangarije INYARWANDA, ko yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ari bwo yamenyanye na Eliane wigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Avuga ko hashize amezi atatu ari bwo yabwiye Eliane ko amukunda, ngo ntibyari byoroshye muri we kuko bwari ubwa mbere abwiye umukobwa ko amukunda. Ngo ntiyahise ahabwa igisubizo ahubwo yakomeje gutegereza kugeza abonye ibimenyetso by’urukundo.

Trackslayer na Eliane bazarushinga mu Ukuboza 2019

Trackslayer avuga ko mu gihe cy’imyaka icyenda bamaze bakundana bagiye bashwana bya hato na hato bakongera kwiyunga ntawundi ubimenye.

Yongeraho ko nta banga ryihariye ryatumye bamarana imyaka icyenda, ahubwo ngo n’Imana yabikoze. Ati “Nyeka ko ari Imana yabikoze nta kintu kidasanzwe nakoze abandi batakora ahubwo ni kumwe wenda ibintu biba ari gutyo bigomba kugenda nyeka ko ari ku buntu bw’Imana.”

Trackslayer amaze igihe kinini mu batunganya umuziki (Producer) mu Rwanda. Ni umwe mu bazwiho ubuhanga mu gukora indirimbo ziri mu njyana ya Hip-Hop.

Benshi mu bahanzi nyarwanda yakoreye bubatse amazina ndetse ibikorwa bye bizwi na benshi mu bahanzi yafashije kwisanga mu kibuga cy'umuziki. Yakoreye indirimbo Bull Dogg, Riderman, Diplomate, Green P, itsinda rya Dream Boy, Naason, Aime Blueston, Nick Dompoz, Siti True Karigombe n’abandi.

Integuza y'ubukwe bwa Producer Trackslayer na Eliane bamaranye imyaka icyenda

IKIGANIRO NA PRODUCER TRACKSLAYER AVUGA KURI ELIANE BAKUNDANYE IMYAKA ICYENDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND