RFL
Kigali

Iby’ingenzi wamenya ku kigo cya 'CTRL-labs' giherutse kugurwa na Facebook

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/10/2019 18:44
1


Mu cyumweru gishize ni bwo byatangajwe ko Facebook yegukanye ikigo gito gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho. Bloomberg yatangaje ko Facebook yatanze hagati ya miliyoni 500 z’amadolari na miliyari imwe kugira ngo igure CTRL-labs.



CTRL-labs yakoze agakoresho gashobora gusoma ibyo umuntu atekereza.CTRL-labs, ikorera mu mujyi wa New York, yashinzwe muri 2015 na Thomas Reardon, wakoze Internet Explorer na Patrick Kaifosh, umuhanga muri siyansi y’imikorere y’ubwonko. Iki kigo ni icya kabiri cy’ingenzi Facebook yegukanye nyuma yo kugura Ocolus muri 2014 kuri miliyari ebyiri z’amadolari. CTRL-labs yakoze agakoresho k’ikoranabuhanga rihambaye. Kazamurikwa umwaka utaha.

Uko ako gakoresho gakora

CTRL-labs ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga rihambaye bishobora gutuma umuntu akoresha mudasobwa atayikozeho, ahubwo abitekereje gusa. Agakoresho bakoze kambarwa ku kuboko (kimwe n’isaha), gashobora gusoma ibyo ibyo wifuza gukora kakabikora udakoresheje intoki.


Aka ni ko gakoresho ka CTRL-labs gasoma ibitekerezo

Aka gakoresho gasoma ibimenyetso by’amakuru ubwonko butanga kakabihinduramo ibimenyetso mudasobwa ishobora gusoma no kumwa. Kandi byose bikaba mu gihe gito. Ni ukuvuga ko ushaka koherereza umuntu ifoto ko gasoma ibyo bitekerezo noneho ya foto ikaba yagenda udakoresheje intoki.

Facebook yatangaje ko ikoranabuhanga rya CTRL-labs rizayifasha mu kongerera abakiriya bayo kunyurwa na serivisi batanga.Andrew Bosworth, ukuriye ibijyanye n’ikoranabuhanga rihambaye rya AR na VR (Augmented realityna virtual reality), avuga ko bikwiye ko habaho ivugurura mu ikoranabuhanga biciye mu bikorwa nk’ibya CTRL-labs.

Yagize ati, “Ikoranabuhanga nk’iri rifite ubushobozi bwo gufungura impinduka ndetse no gutekereza bundi bushya ubuvumbuzi bwo mu kinyejana cya 19 muri iki turimo cya 21.”Facebook yamaze gushyiraho amazu y’ubushakashatsi kuri VR. Gusa hari abanenze iryo koranabuhanga bavuga ko Facebook ishobora kurikoresha mu buryo budakwiye igasoma ibitekerezo by’abakiriya.

Facebook kandi ntiri yonyine muri iri koranabuhanga ry’ibikoresho bisoma ubwonko. Mu kwezi gushize Elon Musk, washinze Tesla, yamuritse ikigo kizakora agakoresho batera mu bwonko kagahuza imikorere yabwo n’iya mudasobwa. Hari n’ibindi bigo biri gukora iryo koranabuhnga nka BitBain Technologies, BIOS n’ibindi. Ikoranabuhanga mu bya mudasobwa rikomeje gutera imere cyane.

Umwanditsi: Moise Mugisha Bahati






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Evode Uwuragiye4 years ago
    Aho bukera ikiremwamuntu kiraburirwa irengero. Nko mu myaka 20 iri imbere uzasanga umuntu ari 1/2 cya mudasobwa( atari umwimere). Gusa nirikoreshwa( ikoranabuhanga) neza rizatugeza kuri byinshi.





Inyarwanda BACKGROUND