RFL
Kigali

Umuraperi Jakhatan yasohoye indirimbo ‘Gucci’ na ‘Cibiri’, yakubiyemo ubutumwa bukomeye-ZUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/10/2019 14:56
3


Umuhanzi nyarwanda Dusengimana Rurangwa Samuel w’imyaka 25 y’amavuko uzwi mu muziki ku zina rya Jakhatan, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise‘.



Uyu musore yatangiye umuziki mu 2010 ubwo yigaga mu karere ka Huye. Amaze gukora indirimbo esheshatu(6) zirimo ‘Gucci’, na ‘Cibiri’ yashyize hanze. Indirimbo yandika yibanda ku bibaho muri sosiyete kandi zirimo ‘ubutumwa ku buryo umuntu ayumva akagira icyo asigarana’. 

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, yavuze ko yandika indirimbo zirimo ubutumwa kugira ngo zitange impinduka muri sosiyete. Mu ndirimbo ‘Gucci’ yivuga imyato nk’umuraperi ushaka kugaragaza itandukaniro n’abandi baraperi. Ati “Muri iyi minsi abaraperi benshi bari kwaduka wagira ngo baravukana.” 

Mu ndirimbo ‘Cibiri’ avuga ku bakobwa bakunda abahungu babakurikiyeho amafaranga, akanagaruka ku bahungu babeshya abakobwa urukundo kandi ari urw’agahahararo ndetse n’abakuze bashukisha amafaranga abakobwa bakiri bato.

Akomeza avuga ko adakora injyana ya ‘Rap’ gusa kuko ngo ntaho ahejwe. Ati “Mu ijambo rimwe nkora ‘Rap’ gusa sinkumiriwe no mu zindi njyana zikomoka kuri ‘Rap’, urugero nka ‘Old School’, ‘New School’, ‘Afro Rap’ n’izindi. 

Avuga ko afite intego yo guteza imbere umuziki cyane cyane injyana ya 'Rap' ikamenyekana ku rwego mpuzamahanga. Ati “Tugatangira kumva ko hari umuraperi w’umunyarwanda uzwi. Abaraperi bagatangira kujya kuririmba muri ‘Diaspora’ nk’uko n’abandi bahanzi babikora.” 

Jakhatan ni umwe mu bari bahatanye mu irushanwa rya ‘Art Rwanda-Ubuhanzi 2018’. Yagarukiye mu majonjora, impano ye ishimwa na Danny Vumbi wanamufashije gukora indirimbo yise ‘Cibiri’.

Jakhatan yashyize ahagaragara indirimbo 'Gucci' na 'Cibiri'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'GUCCI' YA JAKHATAN

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'CIBIRI' YA JAKHATAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shema steven4 years ago
    nibyiza kbx
  • shema steven4 years ago
    hhhhhh nc
  • Rurangirwa4 years ago
    Cibiri kweli #creativity





Inyarwanda BACKGROUND