Kuri iki cyumweru hasojwe amarushanwa y’ibiganiro mpaka bihuza abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu Rwanda igihembo nyamukuru cyegukanwa n’ishuri rya Lycée de Kigali ritsinze Kagarama Secondary School.
Ni irushanwa rimaze kugera ku rwego rwo hejuru kuko
ritangira mu 2012 ryatangiranye n’ibigo umunani byo mu mujyi wa Kigali ariko kugeza ubu rikaba ryaritabiriwe n’ibigo
birenze 100 bituruka mu turere twose tw’igihugu.
Ryatangiye mu mezi abiri ashize aho hahatanaga n'ibigo by’amashuri
ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali. Ingingo bajyaho impaka zirimo izo
kurwanya inda mu bangavu, gahunda zo kwishakamo ibisubizo no kugabanya ihererekanywa
ry’amafaranga mu ntoki [Cashless Economy].
Ryasojwe kuri uyu kuri iki cyumweru tariki 29 Nzeli
2019 aho itsinda ry’abanyeshuri biga muri Lycee De Kigali ari bo babaye aba mbere
batsinze abo muri Kagarama Secondary School.
Ababaye aba mbere bahawe igikombe na sheki y’ibihumbi
150 mu gihe aba kabiri bahembwe sheki y’amafaranga ibihumbi 100.
Habaye kandi ibiganiro mpaka byahuje ababaye intyoza
bagiye batoranywa aho iri rushanwa ryaciye hose bajya impaka ku ngigo ivuga ngo “Bikwiye
kuba itegeko kwishyura imisoro hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Musinguzi Ian wiga muri Rusumo High School ni we wabaye intyoza kurusha abandi muri iri rushanwa uyu mwaka ahembwa amafaranga ibihumbi 50. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yavuze ko ibi biganiro mpaka bifasha abanyeshuri gutyaza ubwenge no gutinyuka kuvugira mu ruhame, yiyemeza kubishyigikira.
Ati "Iki gikorwa ni cyiza gifasha umwana
gutekereza vuba, gutinyuka kuvugira mu ruhame, gutanga ibitekerezo,
gushakashaka amakuru ariko atari n’ibyo gusa bibaremamo icyizere bityo rero nka
Minisiteri ifite uburezi mu nshingano turabizeza ko iki gikorwa tugiye
kugishyiramo ingufu tugashaka uko twagishyira ku rwego rurenze aho kiri kuri
ubu."
Mu banyeshuri bageze ku rwego rw’igihugu bagiye
batsinda ku rwego rw'intara 97% bose bari abakobwa byatumye Nyampinga w'u
Rwanda 2019 Nimwiza Meghan wari no mu bakemurampaka, avuga ko biteye ishema kubona abana b’abakobwa
basigaye bageze kuri uru rwego, aboneraho no gushimira bamwe mu bakomeje
gushyira imbere guteza imbere umwana w'umukobwa barangajwe imbere na Imbuto Foundation
iri no mu bafatanya bikorwa ba National Debate Championship.
Minisitiri Munyakazi yahaye igikombe abanyeshyuri ba Lycee de Kigali
Bahawe na Sheki y'amafaranga ibihumbi 150
Abanyeshuri ba Lycee de Kigali bishimiye igikombe batwaye
Keneth Agutamba ni we wari ukuriye akanama nkemurampaka
TANGA IGITECYEREZO