RFL
Kigali

Lycée de Kigali yegukanye igikombe cya National Debate Championship 2019

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:1/10/2019 9:59
0


Kuri iki cyumweru hasojwe amarushanwa y’ibiganiro mpaka bihuza abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu Rwanda igihembo nyamukuru cyegukanwa n’ishuri rya Lycée de Kigali ritsinze Kagarama Secondary School.



Ni irushanwa rimaze kugera ku rwego rwo hejuru kuko ritangira mu 2012 ryatangiranye n’ibigo umunani byo mu mujyi wa Kigali ariko kugeza ubu rikaba ryaritabiriwe n’ibigo birenze 100 bituruka mu turere twose tw’igihugu.

Ryatangiye mu mezi abiri ashize aho hahatanaga n'ibigo by’amashuri ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali. Ingingo bajyaho impaka zirimo izo kurwanya inda mu bangavu, gahunda zo kwishakamo ibisubizo no kugabanya ihererekanywa ry’amafaranga mu ntoki [Cashless Economy].

Ryasojwe kuri uyu kuri iki cyumweru tariki 29 Nzeli 2019 aho itsinda ry’abanyeshuri biga muri Lycee De Kigali ari bo babaye aba mbere batsinze abo muri Kagarama Secondary School.

Ababaye aba mbere bahawe igikombe na sheki y’ibihumbi 150 mu gihe aba kabiri bahembwe sheki y’amafaranga ibihumbi 100.

Habaye kandi ibiganiro mpaka byahuje ababaye intyoza bagiye batoranywa aho iri rushanwa ryaciye hose bajya impaka ku ngigo ivuga ngo “Bikwiye kuba itegeko kwishyura imisoro hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Musinguzi Ian wiga muri Rusumo High School ni we wabaye intyoza kurusha abandi muri iri rushanwa uyu mwaka ahembwa amafaranga ibihumbi 50. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yavuze ko ibi biganiro mpaka bifasha abanyeshuri gutyaza ubwenge no gutinyuka kuvugira mu ruhame, yiyemeza kubishyigikira.

Ati "Iki gikorwa ni cyiza gifasha umwana gutekereza vuba, gutinyuka kuvugira mu ruhame, gutanga ibitekerezo, gushakashaka amakuru ariko atari n’ibyo gusa bibaremamo icyizere bityo rero nka Minisiteri ifite uburezi mu nshingano turabizeza ko iki gikorwa tugiye kugishyiramo ingufu tugashaka uko twagishyira ku rwego rurenze aho kiri kuri ubu."

Mu banyeshuri bageze ku rwego rw’igihugu bagiye batsinda ku rwego rw'intara 97% bose bari abakobwa byatumye Nyampinga w'u Rwanda 2019 Nimwiza Meghan wari no mu bakemurampaka, avuga ko biteye ishema kubona abana b’abakobwa basigaye bageze kuri uru rwego, aboneraho no gushimira bamwe mu bakomeje gushyira imbere guteza imbere umwana w'umukobwa barangajwe imbere na Imbuto Foundation iri no mu bafatanya bikorwa ba National Debate Championship.

Abanyeshuri basaga 400 bari bitabiriye iki gikorwa baturutse mu bigo byinshi bitandukanye ariko bagaragazaga inyota n’ibyishimo baterwa n’ibi biganiro mpaka aho benshi muri bo bemeza ko bibubaka kandi babikeneye cyane ndetse bibaye bishoboka byaba kenshi gashoboka. 

Minisitiri Munyakazi yahaye igikombe abanyeshyuri ba Lycee de Kigali

Bahawe na Sheki y'amafaranga ibihumbi 150

Abanyeshuri ba Lycee de Kigali bishimiye igikombe batwaye

Keneth Agutamba ni we wari ukuriye akanama nkemurampaka

Abanyeshuri batandukanye bari bagiye gushyigikira bagenzi babo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND