RFL
Kigali

Abasore bakanguriwe kugira uruhare mu kurwanya inda ziterwa abangavu

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:28/09/2019 21:57
0


Lydia Busingye umwe mu bajyanama bo mu muryango wa FAWE avuga ko igihe kigeze ngo abasore n’abagabo bagire uruhare mu kurwanya inda zitateguwe zikomeje guterwa abangavu.



Ikibazo cy’inda zitateguwe ziterwa abangavu gikomeje kuba ingorabahanzi mu Rwanda kuko imibare idasiba kwerekana abana bavuka ku bangavu bagenda biyongera.

Urugero ni nko mu Karere ka Gatsibo aho hagati ya Mutarama na Kanama uyu mwaka havutse abana 1200 mu gihe mu Karere ka Gakenke havutse 800 babyawe n’abana batarageza ku myaka 20.

Umuryango udaharanira inyungu wa “We Got Your Back” ugamije kurwanya ihohoterwa n’inda zitateganyijwe mu bangavu watangiye ubukangurambaga bwo kurwanya iki kibazo ariko bigizwemo uruhare cyane n’ab’igitsina gabo ari nabo akenshi baba ba nyirabayazana.

Mu nama baherutse kugira bashakira hamwe icyarandura inda zitateganyijwe mu bangavu, Lydia Busingye umujyanama mu muryango wa FAWE, nawe yavuze ko abasore baramutse birinze kuryamana n’abakobwa iki kibazo cyaranduka.

Ati “Abana b’abahungu mumaze gusobanuka nyabuna nubona umukobwa aje murushe ubugabo. Uko mugenda mukura niko imisemburo ikura, hakaba ibyiyumviro runaka biza ariko wikwemerera ibyo byiyumviro umwanya wabyo nturagera. Hunga murushe ubwenge umutabare kuko nutamutabara azapfa kandi nawe ntabwo uzakira.”

Yunzemo ati “Niba ushaka kurwana urwo rugamba umva ibyiyumviro byawe kuko uri muzima ntabwo wapfuye. Niba ibyo byiyumviro byaje umwana w’umukobwa akaza murushe ubwenge niba ubonye yapfuye uri uwo kumukiza ntabwo uri uwo kumwica.”

Umuyobozi Ushinzwe Ikigo cya Isange One Stop Center muri RIB, Shafiga Murebebwayire, yavuze ko igihe kigeze ngo abagabo n’abasore nabo bakangurirwe kwirinda kuryamana n’abana b’abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure.

Ati “Abana b’abakobwa bibanzweho cyane mu kurwanya inda zitateganyijwe mu bangavu ariko igihe kirageze ngo bihinduke. Buri gihe tubona imibare y’abangavu babyaye ariko ntitubona iy’abagabo bateye inda.”

Muri iyi nama kandi ababyeyi basabwe gukangukira kuganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bakareka kubifata nka kirazira.

Lydia Busingye yasabye abasore kwirinda kugwa mu mutego wo gusambana

Shafiga Murebwayire ukora muri RIB yavuze ko uruhare rw'abagabo mu kurwanya inda ziterwa abangavu ari ingenzi

REBA UBUHAMYA BWA LYDIA BUSINGYE WAHOHOTEWE AKARONGORWA AFITE IMYAKA 13







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND