RFL
Kigali

Yahoo yahinduye ikirango cyayo nk’intangiriro y’ingamba nshya ku bakiriya bayo!

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:24/09/2019 16:00
0


Kuri uyu wa 23 Nzeli ni bwo ikigo cya Yahoo cyamurikiye abakiriya bacyo ikirango gishya cyerekana iki kigo. Ubuyobozi bw'iki kigo bwavuze ko hagamijwe kwerekana impinduka mu mikorere ari nayo mpamvu bahisemo guhindura ikirango bari basanzwe bakoresha nk'intago y’imikorere ivuguruye.



Yahoo ni ikigo kimaze gihe kimeze nk'icyahagritse ibikorwa byacyo ariko kirimo gukora ahubwo impamvu kitari guhora mu majwi y’abantu nk'uko tumaze kubimenyerera ku bindi bigo bikora nkacyo muri iki gisata ni uko nta dushya cyari giherutse kumurikira abakigana. Magingo aya Yahoo iratangaza ko igarukanye imbaraga nyinshi byanatangiriye mu guhindura ikirango cyayo.Ikirango gishya cya Yahoo cyakozwe na pentagram 

Ikigo cya Yahoo cyashinzwe ahagana mu 1994 n’abagabo babiri Jerry Yang na David Filo ubwo bari barangije kwiga mu ishami ry'amashanyarazi muri kaminuza ya Stanford University. Batangiye uru rubuga rwitwa "Jerry and David's Guide to the World Wide Web", gusa ahagana mu 1995 baje guhindura izina ry’uru rubuga barwita yahoo.inc nk'uko benshi twarumenye. 

Ku muntu uzi amateka ku bijyanye n’iterambere rya murandasi arahita abyumva uru ni rumwe mu mbuga zateye imbere ndetse zanabanjirije izizwi ubu twavuga nk'uko Google yaje Yahoo imaze imyaka isaga 2, naho Facebook yashinzwe Yahoo imaze imyaka 10 ikora, gusa uru rubuga rwagiye rukomwa mu nkokora n’ibintu bitandukanye harimo n’ubuyobozi bwarwo.

Umurindi rwari rufite wagiye ugabanuka hagati yimyaka ya 2000-2010, gusa hari benshi na n'ubu bakirukoresha. Ahagana muri 2008 ubwo Yang yari we muyobozi mukuru w'iki kigo, umuherwe Bill Gates yigeze gushaka kugura Yahoo, gusa ni umushinga utarageze ku musozo. Yashaka kuyigura asaga miliyaridi $45 biza kurangira byanze.Jerry Yang na David Filo bashinze ikigo cya Yahoo

Iki kigo cyaje kugurishwa kijya mu biganza by'ikigo kitwa Media Group cyayoborwaga na CEO Marissa Mayer waje kwegura mu 2017 nyuma yimyaka igera kuri 5 akiyobora. Uyu mudamu yeguye nyuma yuko iki kigo cyari kimaze kugurwa na kompanyi ya Verizon media ari nayo igifite iki kigo. Uyu mudamu waje kuyobora iki kigo avuye mu kigo cya Google yaje gushyirwa mu majwi nk'umwe mu bantu batumye Yahoo isubira inyuma. 

Ahagana muri 2010 ni bwo iki kigo cyabaye nk'igikaza umuvuduko ngo kirebe ko cyasiga ibindi ndetse muri iyi myaka cyaje no kugura ibigo nka Tumblr na Flickr gusa ntabwo byagomeje kuba iby'iki kigo kuko magingo aya ibi bigo bifitwe n'abandi bantu badafite aho bahuriye na Yahoo. Mu mwaka wa 2018 iki kigo cyakomwe mu nkokora no kuba abantu bagera kuri miliyaridi 3 bagikoresha barinjiriwe hagamijwe kujya babanyuzaho ibikorwa byo kumamaza. 

Iyi yanabaye intandaro yo gutakarizwa icyizere na benshi gusa amakuru yatangajwe ubwo bakoraga ivugurura ni uko ubu iki kigo kigiye kuzana impinduramatwara mu mikorere. Kuri ubu nubwo ibi byose biba Yahoo imeze nk’intare isinziriye ntabwo ivugirwamo kuko ubu iri ku mwanya 9 w’imbuga sizurwa cyane ku isi hagendewe ku rutonde rwakoze muri Kamena 2019 na Alexa Internet, Inc.

 Sources: theverge.com na developer.amazon.com/alexa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND