RFL
Kigali

Ingabire Habibah yasabwe aranakobwa umugabo we adahari, gufata amafoto ntibyari byemewe-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2019 20:05
0


Ingabire Habibah witabiriye Miss Rwanda 2017 ntahirwe, yiyongereye ku rutonde rw’ibyamamare byakoze ubukwe bakumiriye gufatwa amafoto n’ubonetse wese uretse ababiherewe uruhushya bishyuwe n’abo bagahabwa gasopo yo kudashyira ku karubanda umuzingo w’ayo bafashe.



Ingabire Habibah waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2017 agataha amara masa, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/09/2019 ni bwo yasabwe anakobwa n’umunya-Sudan Muhammad utari uhari, gusa yohereje umuhagararira. Ni mu birori byitabiriwe n'abatageze ku 100.

Umuhango wo gushyingirwa wakozwe uzwi nka Nikkah mu idini ya Islam asanzwe abarizwamo. Indi mihango y'ubukwe bwe iteganyijwe mu Ukwakira 2019. Ni umuhango wabereye i Kagugu mu mujyi wa Kigali ku muhanda wa 416. Ahabereye uyu muhango ni mu gipangu cyagutse cyegeranye n'ibindi birinzwe na kompanyi zishinzwe umutekano ndetse zimwe muri izo ngo zaciririye ‘imbwa’.

Umuhango wo gusaba umugeni wabereye imbere mu nzu ahari imiryango yo ku muhungu no ku mukobwa. Uwasabiye umusore yavuze ko Habibah bamukoye inyana enke. Uyu muhango watangiye saa cyenda n’iminota micye witabiriwe n'abiganjemo abo mu idini ya Islam n’abandi.

Habibah yasabwe anakobwa umugabo we adahari, uyu bahagararanye ni we wari uhagarariye umugabo we

Umuhango wo gusaba no gukwa watangiye utinze; byari biteganyijwe ko utangira saa munani z’amanywa. Uwari uyoboye imisango y’ubukwe yavuze ko umugabo wa Habibah atari ahari ari nayo mpamvu batinze gutangira kuko hari ibyo bashyiraga ku murongo.

Umugabo wa Habibah yari ahagarariwe na Abubakari gusa bitewe n’uko yari afite inshingano nyinshi muri ubu bukwe yasimbujwe Imam (Umuyobozi w'Idini ya Islam mu Karere).

Uwari uhagarariye umugabo wa Habibah yatumwe kumubwira ko afite inshingano zo gutunga urugo, agomba kwambika Habibah kandi akamushakira aho atura no kumwitaho mu buryo bwose. Ahabereye umuhango wo gusaba no gukwa byavuzwe ko ari naho bombi bazatura.

Habibah ku munsi w'ubukwe bwe

Hari itegeko ry’uko buri wese atemerewe gufotora:

Gufata amafoto wifashishije telefoni na camera ntibyari byemewe n’iyo wabigeragezaga bakubwiraga ko atari byiza kuko bihenda. Camera ya INYARWANDA yari yafashe amafoto arenga miringo itanu (50), gusa gafotozi yasabwe kuyasiba yose.

Hejuru y'ibyo kandi Gafotozi wacu yatswe camera mu gihe kirenga isaha ategereza ko ayisubizwa maze asiba amafoto yose yari yafashe. Umwe mu basore bahawe akazi ko gufotora Habibah, yabwiye umunyamakuru wa INYARWANDA ko bategetswe ko nta mafoto ya camera agomba kujya hanze umukobwa atabitangiye uburenganzira.

Igipangu kiri haruguru y'aho haparitse imodoka niho habereye ubukwe bwa Ingabire Habibah

Mu muryango hari umusore w'ibigango wari ushinzwe kugenzura abafata amafoto, yavugaga ko yahawe akazi kandi ko adashobora kurenga ku mabwiriza ngo yemerere buri wese gufotora.

Byavuzwe ko Ingabire Habiba atwite yatinye uruvugo:

Kuva ku wa mbere w’iki cyumweru ubukwe bw’uyu mukobwa byavugwa mu itangazamakuru, byacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ko atwitiye umunya-Sudan wamusabye akanamukwa kuri uyu wa Gatandatu. Bivugwa ko kimwe mu byatumye uyu mukobwa akumira gufotorwa na buri wese yirinze uruvugo rw’abantu. Nyuma yo gusaba umugeni, uwasabaga yasabye ko yerekwa umugeni.

Habibah akimara kwinjira ahabereye ibirori uwari ayoboye ibirori yasabye indangururamajwi maze asaba abari bafite telefoni kuzishyira hasi kuko gufotora bitari byemewe. Yarengejeho ko n'umuriro uhenda ari nayo mpamvu badakwiriye gukomeza gufata amafoto n'amashusho. Ingabire Habibah yagaragaraga nk’ukuriwe.

Habibah yasabwe aranakobwa mu birori byakumiriwemo itangazamakuru!

UKO UBUKWE BWA HABIBAH INGABIRE BWAGENZE


VIDEO: Eric Niyonkuru-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND