RFL
Kigali

Ubutumwa bukomeye Young Tone uri Iwawa yageneye Gaby Kamanzi bakoranye indirimbo-VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:21/09/2019 14:43
0


Umuhanzi w’injyana ya Hip Hop Young Tone uri mu bari kugororerwa Iwawa yagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com agira ubutumwa agenera Gaby Kamanzi bakoranye indirimbo.




Amezi icyenda arashize umuraperi Young Tone ajyanywe kugororerwa Iwawa nyuma y’aho yari yarabaswe n’ikiyobyabwenge cya Heroine kizwi nka Mugo.

Uyu mugabo avuga ko yari ageze ku rwego rwo kugurisha ibikoresho bye, inshuti n’umuryango baramutereye icyizere ku buryo we yari yaramaze gutakaza ubumuntu.

Ati “Nari ngeze ahantu ntakizerwa, uba ugeze ha hantu ushaka gusa neza mu bantu ariko muri wowe waraboze.”

Young Tone kuri we avuga ko kujyanwa Iwawa ari akabako k’Imana yanze ko ajya gufunganwa n’abandi banyabyaha ahubwo agafashwa guhinduka.

Ati “Kubera Imana ishyiraho ka kaboko aho kugira ngo ujye mu buroko hahandi bafunga cyane ikaguha amahirwe yo kugukunda na leta yo mubyeyi ntigufunge kuko ntabwo ufite ikibazo cyo gufungwa ahubwo ukeneye guhinduka.”

Uyu mugabo wakoranye indirimbo na Gaby Kamanzi bise “Amahoro” ikamufasha no kumenyekana cyane, yavuze ko ubwo yari atarafungwa yamugenderaga kubera ikimwaro cyo kubatwa n’ibiyobyabwenge.

Young Tone yemera ko yatengushye uyu muririmbyi wari wamuhaye amahirwe yo kumenyakana mu ruhando rwa muzika, amusaba imbabazi ndetse amusaba ko inkunga y’amasengesho.

Ati “Gaby naramutengushye cyane ariko kandi turaziranye ni umuntu unyumva. We umubajije ubu yavuga ati ‘wari ubikeneye.’ Aho ari hose ndamusaba imbabazi kandi akomeze ansengere ibintu byose ni amahoro, ntagire impungenge nansengere gusa mve aha.”

Muri Gahunda za Young Tone harimo gukomeza umuziki mu gihe azaba asoje amasomo ye, ariko icyambere na mbere ni ugukora ubworozi bw’ingurube arimo kwiga.

Ati “Ndi kwiga ubuhinzi n’ubworozi, ndashaka korora ingurube nari naratangiye ariko kubera ibiyobyabwenge sinabigiyemo neza kuko amafaranga nayashyiraga ahandi hantu.”

Iki kigo cya Iwawa cyatumye yongera guhura n’abantu bakoranye ndetse umwe muri bo amwemerera kumuha igishoro akongera akubaka ubuzima bwe ndetse akita ku bana babiri barimo ufite 18 uba muri Amerika n’undi w’imyaka ibiri.

Inama ya Young Tone ku rubyiruko rukiri mu biyobyabwenge nuko nta rirarenga, bigishoboka ko rwakwisubiraho kuko ibyo barimo bibaganisha mu rupfu. 

REBA IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA YOUNG TONE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND