Umuhanzi w’injyana ya Hip Hop Young Tone uri mu bari kugororerwa Iwawa yagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com agira ubutumwa agenera Gaby Kamanzi bakoranye indirimbo.
Amezi icyenda arashize umuraperi Young Tone ajyanywe
kugororerwa Iwawa nyuma y’aho yari yarabaswe n’ikiyobyabwenge cya Heroine kizwi
nka Mugo.
Uyu mugabo avuga ko yari ageze ku rwego rwo kugurisha
ibikoresho bye, inshuti n’umuryango baramutereye icyizere ku buryo we yari
yaramaze gutakaza ubumuntu.
Ati “Nari ngeze ahantu ntakizerwa, uba ugeze ha hantu
ushaka gusa neza mu bantu ariko muri wowe waraboze.”
Young Tone kuri we avuga ko kujyanwa Iwawa ari akabako
k’Imana yanze ko ajya gufunganwa n’abandi banyabyaha ahubwo agafashwa
guhinduka.
Ati “Kubera Imana ishyiraho ka kaboko aho kugira ngo
ujye mu buroko hahandi bafunga cyane ikaguha amahirwe yo kugukunda na leta yo
mubyeyi ntigufunge kuko ntabwo ufite ikibazo cyo gufungwa ahubwo ukeneye
guhinduka.”
Uyu mugabo wakoranye indirimbo na Gaby Kamanzi bise “Amahoro”
ikamufasha no kumenyekana cyane, yavuze ko ubwo yari atarafungwa yamugenderaga
kubera ikimwaro cyo kubatwa n’ibiyobyabwenge.
Young Tone yemera ko yatengushye uyu muririmbyi wari
wamuhaye amahirwe yo kumenyakana mu ruhando rwa muzika, amusaba imbabazi ndetse
amusaba ko inkunga y’amasengesho.
Ati “Gaby naramutengushye cyane ariko kandi
turaziranye ni umuntu unyumva. We umubajije ubu yavuga ati ‘wari ubikeneye.’ Aho
ari hose ndamusaba imbabazi kandi akomeze ansengere ibintu byose ni amahoro,
ntagire impungenge nansengere gusa mve aha.”
Muri Gahunda za Young Tone harimo gukomeza umuziki mu
gihe azaba asoje amasomo ye, ariko icyambere na mbere ni ugukora ubworozi bw’ingurube
arimo kwiga.
Ati “Ndi kwiga ubuhinzi n’ubworozi, ndashaka korora
ingurube nari naratangiye ariko kubera ibiyobyabwenge sinabigiyemo neza kuko
amafaranga nayashyiraga ahandi hantu.”
Iki kigo cya Iwawa cyatumye yongera guhura n’abantu
bakoranye ndetse umwe muri bo amwemerera kumuha igishoro akongera akubaka
ubuzima bwe ndetse akita ku bana babiri barimo ufite 18 uba muri Amerika n’undi
w’imyaka ibiri.
Inama ya Young Tone ku rubyiruko rukiri mu biyobyabwenge nuko nta rirarenga, bigishoboka ko rwakwisubiraho kuko ibyo barimo bibaganisha mu rupfu.
TANGA IGITECYEREZO