RFL
Kigali

ANGOLA: Miss Mutesi Jolly yasabye urubyiruko kuba umusemburo w’impinduka muri Afurika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2019 20:36
1


Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yatanze ikiganiro mu nama “Pan African Forum for the culture peace’, aho yasabye urubyiruko kuba ku ruhembe rw’impinduka zikenewe ku mugabane wa Afurika.



Ibi yabitangaje mu nama ihuza urubyiruko rwa Afurika iri kubera muri Angola, yatangiye kuri uyu wa 18 kugera kuwa 22 Nzeri 2019. Ni inama yitabiriwe n’abarenga 4 00 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye n’abandi bavuga rikijyana.

Iyi nama iriga ku “uruhare rw’urubyiruko mu nzira y’amahoro n’umutekano”.

Mu kiganiro yatanze Miss Jolly yavuze ko urubyiruko rw’umugabane wa Afurika rusabwa kuba nyambere mu nzira y’iterambere y’uyu mugabane ndetse bakagira n’uruhare mu gushaka amahoro n’umutekano birambye.

Akomeza avuga ko bidakwiriye ko urubyiruko rugaragara nk’uruhembera ihohoterwa ahubwo ko rukwiye kurebwerwa mu ndorerwamu y’abahanira inzira iharuye y’amahoro n’ubumwe bwa Afurika.

Ati “Reka tube aba mbere mu guharanira iterambere, kugenzura no kubungabunga inzira zose n'imishinga yose iganisha kuri Afurika twifuza nk’uko biri mu gika cya 7 y'icyerekezo 2063 na 2030 kandi igihe n’icyi!.”

Miss Mutesi Jolly asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Africa Unesco Youth Forum’.

Iyi nama iri kubera mu mujyi wa Luanda, yitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Umuco na Siporo w’u Rwanda, Nyirasafari Esperance, Moussa Faki Mahamat umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe n’abandi.

Ni ku nshuro ya kabiri Mutesi Jolly yitabiriye inama nk’iyi itegurwa na Unesco. Muri 2016 yari mu gihugu cya Gabon mu nama ‘Panafrican Youth Community Forum’ aho yari yatumiwe nk’umuhuzabikorwa wa UNESCO mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Miss Jolly yasabye urubyiruko kuba ku ruhembe rw'iterambere ry'umugabane wa Afurika

Miss Mutesi Jolly ari kumwe n'Umuyobozi muri Unesco, Firmin Matooko





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sengiyumva samwer4 years ago
    nibyikubyo iyo namayavuze kurubyiruko arinyingiyiterambere





Inyarwanda BACKGROUND