Umunyamakuru Yves yabonye umuhoza amarira n'agahinda yatewe n'uwo yatereye ivi nyuma y'ibyumweru 2 agakora ubukwe n'undi musore-AMAFOTO

Imyidagaduro - 19/09/2019 10:55 PM
Share:
Umunyamakuru Yves yabonye umuhoza amarira n'agahinda yatewe n'uwo yatereye ivi nyuma y'ibyumweru 2 agakora ubukwe n'undi musore-AMAFOTO

Tariki 21/06/2019 ni bwo Inyarwanda.com yasohoye inkuru ya Yves Iyaremye na Mutimukeye Joselyne Cadeau batandukanye biturutse ku mukobwa wahise akora ubukwe n'undi musore nyuma y'ibyumweru 2 yambitswe impeta na Yves. Kuri ubu Yves yamaze kubona umukobwa umuhoza amarira.

Iyo nkuru ya Yves na Joselyne yari ifite umutwe uvuga ngo “Nyuma y’ibyumweru 2 yambikiwe impeta ku Kivu n’umunyamakuru Yves Iyaremye, yakoze ubukwe n’undi musore." Yves Iyaremye ni umunyamakuru wa Imvaho Nshya mu ntara y'Uburengerazuba mu karere ka Rubavu akaba n'umukinnyi wa filime nyarwanda. Urukundo rw'aba bombi rwamaze igihe kitari gito ruza gushyirwaho akadomo nyuma y’ibyumweru biriri gusa Yves ateye ivi agasaba Joselyne kuzamubera umugore undi agahita amubwira ‘YEGO’ ntakuzuyaza.


Ubwo Yves yateraga ivi akambika Joselyne impeta

Nyuma yo gutandukana na Joselyne wari umaze gukora ubukwe n’undi musore, Yves byaramugoye kubyakira mu mutima we, gusa kuri ubu amakuru INYARWANDA yamenye ni uko yaje kubona umuhoza amarira ndetse bakaba bamaze no gusezerana imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabaye tariki 15/09/2019. Yves Iyaremye yahamirije Inyarwanda.com aya makuru adutangariza ko yabonye umukobwa umuhoza amarira yarijijwe na Joselyne ashinja ‘ubuhemu’. Yavuze ko we n’uyu mukunzi we mushya basezeraniye mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze.



Yves mu munyenga w'urukundo n'umukobwa wamuhojeje amarira

Aganira na InyaRwanda.com Yves Iyaremye yagize ati “Umugeni yitwa Ingabire Aurea. Twasezeraniye mu murenge wa Cyave mu karere ka Musanze. Habaye gufata irembo no gusezerana mu murenge." Yunzemo ko yari asanzwe aziranye na Ingabire Aurea, gusa ngo wagirango Joselyne yari yaramuhumye amaso. Ati “Twari tuziranye kera ariko Joselyne wagira ngo yari yarampumye amaso.“ Yves yavuze ko ubuhemu yakorewe na Joselyne bwatumye ahumuka amaso ahura na Aurea arayamuhoza. Ati “Ubuhemu yankoreye bwatumye mpumuka mpura na Ingabire yiyemeza kumpoza amarira."


Yves yasezeranye imbere y'amategeko na Ingabire Aurea

INCAMAKE KU NKURU YA YVES NA JOSELYNE

Tariki 11 Gicurasi 2019 ni bwo Yves Iyaremye yatembereje umukobwa wari inshuti ye ari we Mutimukeye Joselyne Cadeau, amujyana ahantu hazwi cyane muri Rubavu ku kiyaga cya Kivu arahamutungurira amwambika impeta y'urukundo. Yateye ivi amusaba ko yazamubera umugore, undi aramwemerera. Nyuma yo kwambikwa impeta y'urukundo, umukobwa yaje no kwerekanwa mu muryango w'umusore, baramushima, nuko nawe abaha impano.

Byaje guhinduka Yves na Joselyne baratandukana umukobwa asezerana imbere y’amategeko n’undi musore mu muhango wabaye tariki 27/05/2019, indi mihango y'ubukwe iba tariki 18 & 31/08/2019. Bagitandukana InyaRwanda.com yaganiriye na Mutimukeye Joselyne Cadeau wari umukunzi wa Yves Iyaremye, tumubaza icyo avuga ku itandukana rye na Yves, adutangariza ko nta kintu ashaka kubivugaho. Ati “Ndumva ntashaka kubivugaho ".


Joselyne hamwe n'umusore yasimbuje Yves yari yabwiye 'YEGO'

Yves Iyaremye yabwiye InyaRwanda.com ko yirinze gutangaza aya makuru ubwo yari amaze gutandukana n’uyu mukobwa ashinja ubuhemu kuko ngo yamuhemukiye cyane. Amakuru INYARWANDA yamenye icyo gihe avuga ko umuryango w’umukobwa utahaye umugisha urukundo rwa Yves na Joselyne. Iyi ni nayo ntandaro ishobora kuba yaratumye aba bombi batandukana.


Yves na Joselyne bari baremeranyije kuzabana biza gupfa

Bivugwa ko ababyeyi b'umukobwa banze ko umukobwa wabo ashakana na Yves Iyaremye, nuko bamuhitiramo umusore agomba kubana nawe witwa Bernard ari nawe baje gusezerana nk’uko ababyeyi b’umukobwa babyifuje. Icyakora nubwo aba bombi batandukanye, Yves yadutangarije ko atigeze asubizwa impeta yambitse Joselyne wamuhemukiye nkuko abimushinja.

Benshi mu basomye iyi nkuru batanze ibitekerezo bitandukanye. Abenshi bashinje Joselyne guhemukira Yves, gusa hari n’abavuze ko ‘gutera ivi’ ukabwirwa ‘YEGO’ bidakwiye guhabwa agaciro na cyane ko ngo atari umuco w’i Rwanda. Bamwe bavuze ko bitumvikana ukuntu umukobwa yakwemera kwerekanwa mu muryango w'umusore nyuma y'iminsi micye agakora ubukwe n'undi musore. Hari uwavuze ko ari musaza wa Yves, wanditse ko Joselyne yavuze ko 'YEGO' kuko ngo atari azi ko atwite inda ya Bernard. Yongeyeho ko ubundi iyo umusore ashaka umugeni abanza kwa 'Sebukwe'.


Joselyne ubwo yari yagiye kwerekanwa mu muryango wa Yves bakamwishimira cyane nawe akabaha impano

BIMWE MU BITEKEREZO BYINSHI CYANE BYATANZWE KU INYARWANDA.COM KU NKURU YA YVES NA JOSELYNE

Theophile yaranditse ati “Ntawamenya buriya ukuri kuri hagati ya Yves na Joselyne kandi nzi neza ko umutima w'umuntu utajya urya ruswa gusa kimwe cyo cy'ingenzi gikomeye aho gupfusha urugo wapfusha ubukwe." Kamali yaranditse ati “Igikecuru kingana gutya se ababyeyi bagihitiramo kikabyemera? Nacyo kirajagaraye nta rukundo afite! Biratangaje kuba mu gihugu dufite ababyeyi bateye gutyo imyumvire yabo ni iy’ubugome pe! Uwo musore wabenzwe natuze ntiyari uwe ahubwo hari icyo Imana imurinze kuko yari atwaye umukobwa utazi kwifatira ibyemezo ntacyo yari kuzamumarira pe! Yari kuzamuvunisha."

Izabayo Patience Andre uvuga ko ari musaza wa Joselyne yaranditse ati “Mucyekako Joslyne ari umwana wo guhitirwamo umugabo amaze imyaka itatu irenga akundana na Bernard none Yves batamaranye n’igice cy’umwaka bibaye big deal! Burya rero iyo umuhungu ushaka umugeni ubanza kwa sebukwe ni cyo rero Bernard yarushije Yves naho gutera ivi byo ntimubitindeho kuko yanze kwanga iriya mpeta ngo atamusebya kandi Yves nawe si umwana arabizi urukundo ko badahatiriza. Yihangane kbc ni umusore mwiza utabura n’umukobwa wundi umukunda iyaba yaranamukunze mbere byari kunshimisha ariko si ko bimeze from brother blood of Joslyne.

Kariza ati “Cadeaux yambitswe impeta na Yves ataramenya ko atwite inda ya Bernard kuko bombi barakundanaga nk’uko musaza we yabyivugiye. Yves niyihangane uwawe arahari kd mwiza uzagukunda." Uwanyirubutagatifu Emma yaranditse ati “None se uyu mukobwa yari ananiwe guhakanira Yves kugira agere aho atera ivi?" Fanny ati “Niyihangane ntiyumve ko kuba bimubayeho ubuzima burangiye azabona undi umukunda erega ibitubaho byose ni uko hari impamvu ariko abakobwa kuki tutanyurwa ? Ndababaye pee."

Gitego ati “Ubundi 2 semaines zonyine uba wariyandikishije ku murenge kuko kugira ngo usezerane ku murenge ugomba kuba uri affiche 21jrs ubwo rero impeta yayambitswe ari no kumurenge we na Bernard " Claude ati “Yves, usibye ko icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi, n’ubundi wari wihenze nk’utikoreramo anyway uzabona undi buriya ntiyari uwawe, kandi courage ubwo wabigerageje n’ubundi uzabikora kandi Imana izabana nawe. “

Fred Uwitonze ati “Agahinda ntikica kagira mubi. Niba nta bintu byinshi yamutakajeho namureke agende n’ubundi ubwo si we Imana yamwandikiye. Inyarwanda turabanda muduha inkuru zubaka. Uwitwa Diane yaranditse ati “Uyu mukobwa aragakoze pe. Gusa yarahemutse. Ndumva twabireka n’uwo musaza we narekere aho kuko berekana mushiki we kwa Yves yari ahari, gusa bashakaga gukinisha ababyeyi ba Yves ndetse n’umuryango wa Yves, mwarakoze."


AMAFOTO YA YVES NA AUREA UMUKUNZI WE MUSHYA BITEGURA KUBANA


Yves na Aurea basezeranye imbere y'amategeko

Yves arashima Imana yamuhaye Aurea akamuhoza amarira, ati "Wagira ngo Joselyne yari yarampumye amaso"


Yves na Aurea baryohewe n'urukundo


Inshuti n'abo mu miryango bishimye intambwe Yves na Aurea bateye

Habayeho n'umwanya wo kubyina barizihirwa nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...