RFL
Kigali

Miss Mutesi Jolly mu nama yitabiriwe na Moussa Fakki Mahamat na Perezida wa Angola

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2019 13:56
1


Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ari kubarizwa mu gihugu cya Angola mu nama ‘Pan African Forum for the culture peace’ yitabiriwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat na Perezida wa Angola, Bwana João Lourenço.



Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 18 Nzeli 2019 izasozwa ku wa 22 Nzeri; ihurije hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye, urubyiruko n’abandi bahagarariye ibihugu byabo barigira hamwe uko urubyiruko rwagira uruhare mu guharanira amahoro arambye ku mugabane wa Afurika.

Mutesi Jolly yatangarije INYARWANDA ko mu gihe cy’umunsi umwe amaze muri iyi nama amaze kwigiramo ‘gukangurira urubyiruko kumva ko bafite uruhare mu guharanira ko umugabane wa Afurika urangwa n’amahoro arambye’.

Muri iyi nama iri kubera mu Mujyi wa Lounda, Moussa yavuze ko abayiteraniyemo barimo abahanga mu nzego zose bakwiye gufata ingamba zidasubira inyuma mu guharanira ko umuco w’amahoro wumvwa ku mugabane wa Afurika.

Ni ku nshuro ya kabiri Mutesi Jolly yitabiriye inama nk’iyi itegurwa na Unesco. Muri 2016 yari mu gihugu cya Gabon mu nama ‘Panafrican Youth Community Forum' aho yari yatumiwe nk’umuhuzabikorwa wa UNESCO mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Moussa Faki Mahamat Umuyobozi wa Komisiyo Yunze Ubumwe (AU) ni umwe mu bitabiriye inama iri kubera muri Angola

Miss Mutesi Jolly azatanga ikiganiro muri iyi nama igiye kumara iminsi ine





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Esther 4 years ago
    Byiza cyane ikibazo nuko, bazagirango urubyiruko rwacu rurikoroga @mukologo.com. Thanks to our government mwaciye mukologo.





Inyarwanda BACKGROUND