RFL
Kigali

USA: Rushimisha Sam yasohoye indirimbo nshya ‘Ntibikingora’ ivuga ku gukomera kw’Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/09/2019 10:49
0


Nyuma y’ukwezi kumwe ashyize hanze indirimbo ye ya mbere ‘Shimwa Mwami’ yakoranye na Romulus Rushimisha, kuri ubu Sam Rushimisha yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri yise ‘Ntibikingora’ yasohokanye n’amashusho yayo.



Aganiriza Inyarwanda.com kuri iyi ndirimbo ye nshya ‘Ntibikingora’, Sam Rushimisha yagize ati: “Ntibikingora ni indirimbo ivuga ku gukomera kw’Imana n’ubusabane tugomba kugirana n’Imana kuko Imana iri omnipresent (ibera hose icyarimwe) ntibigoranye kuyegera cyangwase kugirana ubusabane nayo, ikaba omnipotent (ishoboye byose) ntibigoranye kwizera ibyo ivuga cyangwase ibyo yakubwiye, ikanaba omniscient (izi byose) ntibigoranye kuyibwira ibyawe kuko ibizi kukurusha. Muri make yakubera umujyanama mwiza. Iyi ndirimbo ikanavuga ku ntwaro z’umwuka Bibiliya itubwira, buri mukristo aba agomba kwitwaza kugira ngo aneshe mu byo acamo byose.”


Sam Rushimisha

Sam Rushimisha ni umuhanzi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas mu mujyi wa Lubbock. Amaze imyaka 5 aba muri Amerika. Yagerageje kureba uko yashyira hanze indirimbo yari afite ariko bigenda byanga. Mu kwezi kumwe gushize ni bwo Sam Rushimisha yashyize hanze indirimbo ye ya mbere. Avuga ko kuririmba atibuka neza igihe yabitangiriye, gusa ibijyanye no guhimba byo yibuka ko indirimbo ya mbere yayihimbye mu 2010 ariko kubera amasomo byatumye atabasha kubona uburyo azishyira hanze. Kuri ubu yasohoye indirimbo ya kabiri yise ‘Ntibikingora’.


Sam Rushimisha yasohoye indirimbo ye ya kabiri 'Ntibikingora'

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTIBIKINGORA' YA SAM RUSHIMISHA


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND