RFL
Kigali

Kizito Mihigo yakoreye igitaramo muri Diyosezi ya Byumba cyahuriranye no kwizihiza umwaka ushize afunguwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/09/2019 9:20
0


Umuhanzi Kizito Mihigo kuri iki cyumweru tariki 15 Nzeli 2019, yakoreye igitaramo muri Paroisse ya Mutete iherereye muri Diyosezi Gatorika ya Byumba cyahuriranye no kwizihiza umwaka ushize afunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.



Kizito Mihigo yafunguwe kuwa 15 Nzeli 2018, yari amaze imyaka ine n’igice muri gereza. Ku wa 07 Nzeli 2019 yatangiye amasengesho y’iminsi icyenda yo gushimira Imana yumvise amasengesho ya benshi agafungurwa. 

Igitaramo yakoze cyari muri gahunda y’ibitaramo byo gushimira Imana mu gihe cy’umwaka amaze akora ibitaramo muri Parowasi zitandukanye z’igihugu.

Mu gitaramo yakoreye abakristu ba Paruwasi ya Mutete yagarutse ku butumwa bwo gushimira Imana kubera ibyiza ikorera abantu, ibinyujije mu buryo zitandukanye.  

Yagize ati: “Akenshi tuba twumva twashimira Imana ibihe byiza twagize, ariko tukibagirwa ko no mu bihe bibi dushobora kuhahurira n’Imana ikatwigaragariza”

Yatanze urugero rw’umuntu w’umukire warwaye akaremba, maze muri icyo gihe arwaye arushaho gusenga no kwiyegereza Imana.

Ati: “Nubwo Imana atari yo idutera ibyago duhura nabyo, navuga ko iyo bitubayeho ishobora kuboneraho ikatwiyereka, natwe tukayigarukira nka wa mwana w’ikirara.”

Kizito Mihigo yakoreye igitaramo muri Diyosezi Gatorika ya Byumba

Muri iki gitaramo uyu muhanzi yaririmbye indirimbo nka: “Aho kuguhomba yaguhombya”, “Tereza w’umwana Yezu” “Nyina wa Jambo”, “Inuma”, Yohani yarabyanditse”, n’izindi.  

Kizito Mihigo kandi yafatanije n’umuhanzi Faida Albert nawe uzwi muri Kiriziya Gatorika ndetse na korali ya parowasi ya Mutete bizihije igitambo cya Missa bakoresheje indirimbo zo mu gitabo cy’umukristu.

Parowasi ya Mutete imaze igihe gitoya ishinzwe ikaba inafite Kiliziya nshya yubatswe n’abakristu, yaboneyeho mu gitaramo cy’uyu muhanzi, maze ikoresha ituro ridasanzwe rigamije kugura umurindankuba wo kurinda iyo ngoro.   

Habashije gukusanywa amafaranga asaga Miliyoni imwe y‘amafaranga y’u Rwanda. Paruwasi ya Mutete yashimiye umuhanzi Kizito Mihigo ubufasha bwe muri iki gikorwa maze imuha impano y’ishusho y’iyo Kiriziya.

Kizito yakoze igitaramo cyahuriranye n'umwaka ushize afunguwe

Ni kimwe mu bitaramo byagutse amaze umwaka akorera muri Parowasi zitandukanye

Muri iki gitaramo yafatanyije na korali ya Paruwasi Mutete

Kizito yahawe impano y'ishusho ya Parowasi ya Mutete


Umwaka urashize Kizito Mihigo afunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND