Wari umukino
w’amateka ku bihugu byombi kuko no mu 2017 ubwo iyi mikino n’ubundi yaberaga mu
Rwanda, ikipe y’abagore b’u Rwanda yatwaye igikombe batsinze Misiri ku mukino
wa nyuma.
Ikipe y'abagore b'u Rwanda bishimira gutsinda Misiri
Umukino wo
ku mugoroba w’iki Cyumweru, u Rwanda ruri mu rugo rwatangiye rutsinda seti ya
mbere n’amanota 26-24 mbere y’uko Misiri ibishyura muri seti ya kabiri
ikabatsinda amanota 25-15.
U Rwanda
rwagarutse mu iseti ya gatatu ruyitsinda n’amanota 25-22 mbere yo gutsinda iya
kane n’amanota 25-20.
Umukino w'u Rwanda na Misiri uba ari ishiraniro (Derby)
Ikipe y'abagabo b'u Rwanda nayo iri mu mwiherero yitegura kuzatangira imikino kuwa 18 Nzeri bari baje gufana bashiki babo
Nyuma yo
gutsinda Misiri amaseti 3-1 (26-24, 15-25, 25-22 na 25-20), u Rwanda
ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa mbere saa tatu z’igitondo bakina umukino wo
kwishyura bafitanye na Kenya (09h00’) mbere yo kuza guhura kandi na Misiri saa
moya (19h00’) mu mukino wo kwishyura. Saa munani ni bwo Misiri ikina na Kenya
mu mukino wo kwishyura kuko uwubanza Misiri yatsinze Kenya amaseti 3-0.
Dr.Mossad A.Mohammed umutoza mukuru w'u Rwanda
Muri iyi
mikino y’icyiciro cy’abagore, hitabiriye ibihugu bitatu ari byo u Rwanda
rwakiriye, Kenya na Misiri. Aha bazakina hagati yabo (Round Robbin) nyuma
amakipe abiri ya mbere azahurire ku mukinowa nyuma.
Ikipe
izatwara igikombe izakina imikino Olempike ya 2020 izabera i Tokyo mu Buyapani.
Mbere y’uko
u Rwanda rucakirana na Misiri, habanje kuba umuhango wo gufungura irushanwa ku
mugaragaro (Opening Ceremony).
Itorero ribyina imbyino gakondo
Mu myanya y'icyubahiro
Guy Rurangayire Didier umuyobozi wa siporo muri MINISPOC
Hatangizwa irushanwa ku mugaragaro
Muri uyu
muhango, Murema Jean Baptiste umuyobozi wa Komite y’igihugu y’imikino y’abafite
ubumuga (NPC Rwanda) yahaye ikaze ibihugu byose biri mu Rwanda byitabiriye iyi
mikino anashima cyane impuzamashyirahamwe y’iyi mikino muri Afurika (Africa
Para Volley) ku ruhare bagize kugira ngo u Rwanda baruhe andi mahirwe yo
kwakira iri rushanwa mpuzamahanga.
“Ibihugu
byose biri hano mu Rwanda byitabiriye irushanwa bihawe ikaze. Nka NPC Rwanda
turashima cyane Para Volley Africa yongeye kutugirira icyizere cyo kongera
kwakira iri rushanwa. Ibi bigaragaza ko hari icyizere batubonamo mu iterambere
ry’umukino wacu ". Murema

Murema Jean Baptiste Perezida wa NPC Rwanda
Nzeyimana
Celestin umunyarwanda akaba n’umunyamabanga mukuru wa Para Volley Africa wari
muri uyu muhango yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba u Rwanda ruri kwakira
iyi mikino ihuza ibihugu bya Afurika hanagamijwe gushaka itike y’imikino
Paralympic izabera mu Buyapani mu 2020.

Celestin Nzeyimana umunyamabanga wa Para Volley Africa
Agaruka ku
ikipe y’u Rwanda, Nzeyimana yabagiriye inama y’uko bakoresha imbaraga zose
bafite kugira ngo babyaze umusaruro amahirwe bahawe bityo babe babona itike
izabajyana mu Buyapani kwipima n’ibihugu bikomeye ku rwego rw’isi.
Claudine Bazubagira umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu ikipe y'u Rwanda
Claudine Murebwayire atanga serivisi
Alice Musabyemariya umukinnyi ukomeye mu bijyanye na serivisi kuko ashobora gukora amanota atanu wenyine kuri serivisi
Mukobwankawe Liliane ni we kapiteni w'u Rwanda
Umukino w'u Rwanda urongera ugaruke mu isura nshya kuri uyu wa mbere
U Rwanda rufite intego yo gushaka itike izajya mu Buyapani 2020
Dore uko
gahunda y’uyu wa Mbere iteye:
-Rwanda vs
Kenya (Petit Stade. 09h00’)
-Egypt vs
Kenya (Petit Stade, 14h00’)
-Rwanda vs
Egypt (Petit Stade, 19h00’)
Ikipe y'igihugu ya Misiri
Indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Abafana batanze umusabzu wabo
Ubwo amakipe yombi yasuhuzanyaga mbere y'umukino
PHOTOS:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)