RFL
Kigali

Oda Paccy yikomye abanzi mu ndirimbo nshya yise 'Sibo'- VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:11/09/2019 10:04
1


Oda Paccy yashyize hanze amashusho indirimbo ye nshya yise “Sibo” irimo amagambo akomeye yo kwikoma abahanzi bamutega iminsi.



Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Junior Multisystem amashusho akorwa na Frank Wallet ikaba ari yo ya mbere ashyize hanze nyuma yo gutangiza kompanyi itunganya amashusho ya Empire Visuals.

Muri iyi ndirimbo iri mu njyana ya ‘Trap’ Oda Paccy yikoma abanzi bamutega iminsi, akanabakurira inzira ku murima ababwira ko ntacyo bazamutwara kuko atari bo Mana. Mu nyikirizo agira ati “Bazanteza ab’Isi mbimenye bazaca ibumoso nce iburyo bazantega isosi ndye imboga, sinatinya ibyo kuko Sibo Mana nibo banzi."

Oda Paccy yabwiye INYARWANDA ko idashingiye ku biri kumubaho muri iyi minsi ahubwo ari ubuzima bwa buri munsi abantu babayemo, aho hari abatishimira iterambere ry'undi. Yagize ati:

Ni indirimbo y’ibibaho mu buzima bwacu bwa buri munsi nta muntu n’umwe mu buzima utagira abantu bakugendaho cyane mu buzima, batishimira iterambere ryawe cyangwa se no kuba uriho bitabanejeje .Si ibiri kumbaho ahubwo ni ibiba ku bantu bose. Burya ba bantu baguca intege si bo Mana mu gihe uriho ntibazaguce intege

“Sibo” ishotse nyuma y’aho muri Gicurasi Oda Paccy yari yashyize hanze indirimbo y’urukundo yise “Happy” yanakoreshemo Junior Multisystem nyuma y’aho yari amaze gucibwa akaboko ndetse bikavugwa ko bari mu rukundo.

Iyi ni indirimbo ya kabiri ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2019, aho yibanze cyane mu bijyanye n’ubushabitsi muri studio ye ya Empire Records aho yanasinyishije umuhanzi ukizamuka witwa Alto.


Oda Paccy yikomye abanzi mu ndirimbo ye nshya

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA ODA PACCY YISE "SIBO"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Imanaturikumwe Elis karim4 years ago
    Ndagukunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND