RFL
Kigali

Healing Worship Team igiye kongera gukorera igitaramo gikomeye muri Kenya, kwinjira ni ukwishyura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/09/2019 13:08
0


Healing Worship Team ya hano mu Rwanda iri ku gasongero k'amatsinda akunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana igiye gusubira muri Kenya muri gahunda z'ivugabutumwa. Ubwo iherukayo yarishimiwe cyane mu gitaramo cyitabiriwe bikomeye ndetse abatari bacye basubirayo babuze aho bicara n'aho bahagarara.



Tariki 15/09/2019 ni bwo Healing worship team izakorera igitaramo muri Kenya. Ni igitaramo kizabera ahitwa Kayole mu rusengero Calvary Covenant Centre kuva saa munani z'amanywa kugeza saa Moya z'ijoro. Kwinjira ni ukwishyura amashiringi 200 mu myanya isanzwe ndetse n'amashiringi 500 mu myanya y'cyubahiro. Muhoza Kibonke umutoza wa Healing Worship Team yabwiye Inyarwanda.com bazahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu.


Healing Worship team bari mu baririmbyi bakunzwe cyane mu Rwanda

Tariki 29 Nyakanga 2018 ni bwo Healing Worship Team yakoreye igitaramo gikomeye muri Kenya mu mujyi wa Nairobi kuri Nairobi Chapel ku muhanda witwa Ngong. Ni igitaramo cyitabiriwe mu buryo bukomeye mu gihe kwinjira byari ukwishyura. Abanyakenya basabye Healing worship team ko yazagaruka irabemerera, none igiye gusohoza ibyo yabemereye aho aba baririmbyi bagiye kuhakorera igitaramo kuri iki Cyumweru tariki 15/09/2019.

Healing Worship Team igizwe n’abaririmbyi babarizwa muri Power of Prayer Church. Bakunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo:Inzira z'Imana, Nguwe neza, Icyo ngusaba, Amba hafi, Mana imbaraga zawe, Calvary, Ndakwihaye n'izindi. Ku bijyanye no kuba bari gutumirwa cyane by'akarusho bakaba bageze ku rwego rwo gukorera ibitaramo bikomeye mu bindi bihugu, aba baririmbyi babifata nk'igihe cy'Imana gisohoye. Bavuga ko nta cyo barusha abandi baririmbyi ahubwo ngo ni igihe Imana ibatije kugira ngo bayikorere.

AMAFOTO Y'IGITARAMO HEALING WORSHIP TEAM IHERUKA GUKORERA MURI KENYA

Hari abantu benshi cyane mu gihe kwinjra byari ukwishyura


Igitaramo Healing Worship Team bagiye kongera gukorera muri Kenya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND