Iyo ufite ikigeragezo, cyangwa ikibazo runaka ufata umwanya uhagije wo gusenga no kwegera Imana ku buryo umuntu wese abibona ko hari ikintu gishobora kuba kitagenda neza mu buzima bwawe.
Aha niho benshi bayoboka ibyumba by'amasengesho cyangwa bakajya mu butayu ndetse no mu nsengero ahanini bashaka gutabarwa no gusubizwa n’Imana. Hano umuntu aba afitiye Imana icyizere gikomeye kuburyo uwayivuga nabi batakwumvikana.
Ibi ni byo byabaye ku Bisirayeli mu gihe
cy'ubucakara n’uburetwa bakorerwaga n’abanyegiputa biciye mu Mwami wabo Farawo,
imbere ya Farawo, Imana yakoresheje Mose ibitangaza byinshi kandi bikomeye
icya mbere Imana yakoresheje Mose “KUVA, 7:9 “Farawo nababwira ati ‘mukore
igitangaza kibahamya’, ubwire Aroni uti “Enda inkoni witwaje uyijugunye hasi
imbere ya Farawo, kugira ngo ihinduke inzoka. Aha niho ibitangaza ndetse
n’ibyago kuri farawo n’ubwoko bwe byatangiriye ariko kandi ninaho Mose nabo
bari kumwe baboneye gukomera kw’Imana yabahamagaye,
Akenshi usanga abantu imbere yabo Imana ihakorera ibitangza bikomeye abo iha kubyara bari ingumba igihe kinini abo uha akazi bari barembejwe n'ubushomeri abo ikiza impanuka zikomeye ibintu byinshi kandi bitangaje nyamara ikibabaje ni uko usanga hari uhagarara akumva ko ibyabaye hari uruhare runaka yabigizemo.
Cyangwa
akumva ko ari imbaraga ze bwite ndifuza ku kwibutsa ngo nubona umaze gutabarwa
cyangwa kwambuka ntuzirate ubutwari Mose uyu ukurikije ibintu yakoreye imbere
ya Farawo yari afite uburenganzira bwo kubwira umudugudu wose ko ariwe wabikoze
ari imbaraga ze ariko ntiyakoze ibyo kuko bitaribyo ahubwo yakomeje guhamya
Imana ko ariyo yakoze ibikomeye.
Hari inshuti yanjye twiganye yari mu modoka maze iyo modoka ikora impanuka ikomeye cyane ku buryo harokotsemo abantu batarenze batanu (5) hapfa benshi ariko igitangaje ni uko hari uwari muri yo modoka mu barokotse wakwumva ko hari icyo yaba yarakoze ngo arokoke byaba bibabaje.
Imana
nikugirira neza ujye wihutira guhamya ko ariyo yabikoze kuruta kwumva ko hari
imbaraga zawe Imana mu bumana bwayo inezezwa no kwitwa ishobora byose kandi
ikitirirwa gukomera kwose ndetse nabo yagiriye neza Inama nikugeza aho wifuza
kugera ntuzibagirwe.
Ibi byabaye kandi kuri Eliya ubwo yaramze kwica abahanuzi ba Bali kubera inarijye iri muri kamere muntu yumvako ariwe wabikoze maze mukwishongora abwira Imana ati “nijye muhanuzi jyenyine usigaye.”1 Abami, 19:18 “Ariko rero nzaba nsigaranye abantu ibihumbi birindwi muri Isirayeli batapfukamiye Bali, ntibamusome.”
Ndifuza ku kwibutsa ko Imana mu bubasha bwayo yibikiye abantu benshi bagihamya gukomera kwayo kandi bakibonera Imana ishimwe no mu bibagerageza, batirata ubutwali ngo nuko bamaze kwambuka yorodani.
Inyigisho yateguwe na Ev. Caleb. J. UWAGABA
Email: agacaleb@gmail.com
Talk to me Initiative (Nganiriza inisiyative)
TANGA IGITECYEREZO