Denis Nsanzamahoro wamamaye muri filime nyarwanda nka Rwasa yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK Kigali kuri uyu wa kane tariki 05 Nzeli 2019.
Denis Nsanzamahoro yitabye Imana nyuma y'iminsi 4 yari amaze mu bitaro bya CHUK nk'uko INYARWANDA ibikesha abo mu muryango we. Yazize indwara ya Diabete. Ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bari bamaze kwigaragaza ku isoko rya sinema; isura ye yagaragara muri filime ‘100 Days’, “Sakabaka” yagize uruhare mu ikorwa ryayo, ‘Operation Turquoise’ n’izindi nyinshi zamumenyekanishije birushijeho.
Mu 2006 Denis yakinnye muri filime yitwa “The Last King of Scotland” ikaba ari filime ivuga ku buzima n’ubutegetsi bw’umunyagitugu Idi Amin Dada uzwi kuba yarategetse igihugu cya Uganda mu myaka ya za 70. Ni filime igaragaramo abakinnyi b’ibihangange ku isi nka Forest Whitaker ari nawe ukina ari Idi Amin, na Kerry Washington ukina ari umugore we.
Denis Nsanzamahoro (Rwasa) yitabye Imana
Muri Gashyantare 2016 Rwasa yaje imbere ku rutonde rw’ibyamamare nyarwanda bifite umubare munini w’ababakurikira ku rubuga rwa Instagram. Icyo yari yujuje ibihumbi ijana [100,000]. Muri Werurwe 2019 Denis Nsanzamahoro [Rwasa] yakinnye muri filime yakozwe ku gitabo cy’umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi Gaël Faye yise “Petit Pays”. Mu mafoto yasohowe agaragaza Rwasa yambaye impuzankano ya gisirikare.
Denis Nsanzamahoro ubwo yari mu ifatwa ry'amashusho ya filime ya 'Petit Pays'
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
TANGA IGITECYEREZO