RFL
Kigali

The Mirror Hotel yateguriye abakiriya bayo 'Ijoro ry'ibyishimo' aho inzoga zizaba ziri ku kiranguzo, 'Couple' izahiga izindi izahembwa by'agahebuzo

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/09/2019 13:06
0


Nyuma y'iminsi micye The Mirror Hotel idabagije abakiriya bayo ikabashyiriraho 'Happy Hour' (Isaha y'ibyishimo) buri wa 5 aho inzoga ziba ziri ku kiranguzo, kuri ubu yabateguruye 'Happy Night' (Ijoro ry'ibyishimo) aho nabwo inzoga zizaba ziri ku kiranguzo.



'Happy Night' yateguwe na The Mirror Hotel iteganyijwe kuri uyu w Gatanu tariki 6/9/2019 kuva saa Moya z'umugoroba kugeza saa Tatu z'ijoro. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Abazasohokera muri The Mirror Hotel muri iryo joro ry'ibyishimo, bazasusurutswa na Live Band y'abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Hazaba hari kandi na Nyamachoma.

Akarusho ni uko inzoga zizaba ziri ku kiranguzo aho Heineken izaba igura 1000Frw gusa naho 'Local beers' zose zikazaba zigura 800Frw. Akandi gashya ni uko 'Couple' izahiga izindi mu gushimisha abantu, izahembwa kurara muri The Mirror Hotel icyumweru cyose. Ku bundi busobanuro wahamagara iyi telefone; 0788978001. 

The Mirror Hotel iherereye i Remera mu mujyi wa Kigali. Ni imwe mu mahoteli akomeye mu Rwanda by'akarusho ikaba imaze kwamamara mu ruhando rw'imyidagaduro kubera ibirori bitandukanye bikunze kuhabera bikizihira benshi.


The Mirror Hotel yateguye Happy Night mu kudabagiza abakiriya bayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND