RFL
Kigali

Uyu ni umunsi mpuzamahanga wo gufasha, iruhande rwawe hari ukeneye ubufasha

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/09/2019 11:32
0


Tariki nk'iyi ya 05 z'ukwezi kwa cyenda buri mwaka, isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo gufasha (charity), kubera ko ku isi hari abantu miliyoni amagana bakeneye ubufasha mu buzima bwabo.



Mu 2015 umuryango w'abibumbye wihaye intego yo kurandura ubukene bukabije mu ntego z'iterambere rirambye bitarenze 2030. Umuryango w'abibumbye uvuga ko abakene bikabije bibasirwa n'indwara zikomeye, akarengane no kutitabwaho, bigatuma bahora ari abantu bakeneye gufashwa kubaho.

Banki y'isi ivuga ko mu 2015 ku isi habarurwaga abantu miliyoni 702 babayeho mu bukene bukabije. Aba bakeneye gufashwa, gufashwa ku bushake kandi bitagamije inyungu no kwiyamamaza.

Umuryango w'abibumbye (UN) kuri uyu munsi, uhamagarira isi kugira umutima w'ubufatanye, "cyane cyane kwita ku bakeneye ubufasha, abakene cyane n'abari mu kaga".

Umuryango w'abibumbye kandi ushishikariza abantu ku giti cyabo, imiryango ifasha itegamiye kuri leta, za leta n'ibigo by'ubucuruzi kumva iyi ntego yo gufasha hagamijwe guca ubukene bukabije.

Ubusumbane bukabije bukomeje kwiyongera cyane muri Africa ni kimwe mu bitera kwiyongera k'ubukene nk'uko raporo iheruka y'umuryango mpuzamahanga wa Oxfam ibivuga.

Gufasha abakene n'abababaye hagamijwe kubateza imbere ni imwe mu nzira yo kurwanya no kurandura ubukene nk'uko UN ibivuga.

Ku isi hari imiryango myinshi ifasha, ariko hari n'imiryango bamwe bakemanga ubufasha bwayo ko butagirira akamaro abo bugenerwa, kubera uko butangwa cyangwa ubufasha bwose buba bwatanzwe iyo miryango ntibugeze kubo bugenewe.

Muri ibi bihe kandi, imiryango imwe, ibigo by'ubucuruzi n'abantu ku giti cyabo, hari abavugwaho gufasha bagamije kwiyamamaza no kuronka inyungu muri icyo gikorwa.

Hari ariko ibikorwa byinshi kandi byiza byo gufasha abakene n'abakeneye ubufasha bikorwa n'abantu ku giti cyabo, imiryango itandukanye ndetse n'ibihugu.

"Igikorwa gito gisanzwe cy'impuhwe kiruta kure imitwe igihumbi yunamye mu masengesho" Mahatma Gandhi

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND