Aloysius Paulus Maria Van Gaal uzwi nka “Louis Van Gaal” wamamaye mu mupira w’amaguru biciye mu gutoza amakipe akomeye, yageze mu Rwanda aho aje muri gahunda ya RDB yo Kwita Izina 2019.
Kwita Izina 2019 ni gahunda ngaruka mwaka yo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse muri uwo mwaka. Ni gahunda yatangiye mu 2005.
Louis Van Gaal ari mu Rwanda
Muri uyu mwaka wa 2019, iyi gahunda yo Kwita Izina izakorwa kuwa Gatanu tariki ya 6 Nzeli 2019 mu karere ka Musanze aho abanyacyubahiro batandukanye bazaba bita amazina abana b’ingagi. Louis Van Gaal ni umwe muri aba banyacyubahiro b’imena bazaba bari muri iki gikorwa.
TANGA IGITECYEREZO