Mu kiganiro na Inyarwanda.com Bigg Shalom yagize ati"Iyi ndirimbo nayanditse ngira ngo mpumurize abantu mbabwira ko mu gihe umuntu ari mu bibazo cyangwa mu bigeragezo Imana iba iri kumwe na we kandi ko biba ari iby'igihe gito ubundi Imana ikamwiyereka ikamugirira neza bityo ko nta mpamvu yo kwiheba cyangwa ngo ucike intege."
Uyu muhanzi uzwiho no kuba ari umucuranzi ucuranga ibyuma bitandukanye ariko cyane cyane Guitar akaba afite itsinda ry'abandi bahanzi ahagarariye rizwi mu mujyi wa Rubavu ku izina rya ABASELLAFY EMPIRE yatubwiye ko kandi afite inzozi ndetse n'iyerekwa ko ibyo biyemeje bazabigeraho nta kabuza nubwo bikiri ingorabahizi ariko bafite ukwizera ko icyo Imana yabavuzeho cyangwa se yabahamagariye kizashyika nabo ubutumwa bwabo bukamamara ku isi hose.
REBA HANO NDI KUMWE NAWE YA BIGGY SHALOM