RFL
Kigali

Sherrie Silver n'umubyeyi we Apotre Florence bagiye gukorera i Kigali igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge n'uburaya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/09/2019 19:27
0


I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali hagiye kubera igitaramo gikomeye cyo kurwanya ibiyobyabwenge n'uburaya ndetse kikazanatangirwa mituweliku bantu 1000 batishoboye. Iki gitaramo cyateguwe na Sherrie Silver n'umubyeyi we Apotre Florence.



Sherrie Silver ni umunyarwandakazi w’imyaka 24 akaba n’umubyinnyi wabigize umwuga. Yarushijeho guhangwa ijisho n’isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo imaze igihe ibica bigacika ya Childish Gambino yitwa ‘This Is America’. Kuri ubu uyu mubyinnyi afatanyije n’umubyeyi we, agiye gukorera mu Rwanda mu mujyi wa Kigali igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge n’uburaya mu rubyiruko. 

Iki gitaramo cyiswe 'Bohoka Matimba' kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeli 2019 kuva saa munani z’amanywa kibere i Nyamirambo ahitwa Rwezamenyo. Ni igitaramo gikomeye kigamije kurwanya ibiyobyabwenge, uburaya ndetse no gufasha abana b'abakobwa babyaye inda zitateganyijwe hanakorwa ibikorwa by’urukundo birimo no gutanga mituweli ku miryango 1000 itishoboye.

Iki gitaramo cyateguwe na Minisiteri y’ivugabutumwa yiswe Wall Rebuilders Ministry (Abubatsi b’inkike) ku bufatanye na Holy Nation Church ya hano mu Rwanda. Iyi minisiteri yatangijwe n’umubyinnyi ukomeye cyane w’umunyarwandakazi witwa Sherrie Silver afatanije n’umubyeyi we Apostle Florence ubarizwa mu gihugu cy’u Bwongereza.


Sherrie Silver amaze kwegukana ibihembo bikomeye ku rwego rw'isi

Mu kiganiro na Apostle Florence Silver Umuyobozi wa Wall Rebuilders Ministry yavuze ko we n’umukobwwa we bahisemo kujya bategura bene ibi biterane by’ivugabutumwa mu duce turimo Nyamirambo, Matimba, Rwezamenyo mu rwego rwo kubabohora ingoyi zitandukanye zirimo iz’ubukene, iz’ibyaha ndetse no kubafasha kwikuraa mu bukene ariko nanone baha bwa ijambo ry’ihumure.

Apostle Florence Silver avuga ko ibi bikorwa biba buri mwaka ndetse bizanakomeza.Yavuze ko abantu bose batumiwe muri iki giterane.Muri cyo hatumiwemo umuhanzi w’umuraperi mu ndirimbo za gospel witwa MD akazataramira abatuye i Nyamirambo ndetse akazafatanya n’umwe mu bavanga imiziki y’indirimbo z’Imana uzwi ku izina rya DJ Spin.

Sherrie Silver umwe mu batangije uyu muryango afatanije na mama we umubyara nawe azitabira iki giterane aho nawe azifashisha imbyino ze ngo ahumurize abafite ibikomere bikomeye basigiwe no kubyara bakiri bato.

Uretse ibyo kandi Sherrie Silver azanatanga ubufasha butandukanye ku batishoboyeee harimo no gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 1000. Azanasura kandi imishinga itandukanye umuryango yashinganye na mama we utera inkunga harimo iyo kwigisha kudoda, urusengero ,udushinga two kiteza imbere n’ibindi.


Sherrie Silver ni umubyinnyi w'umunyarwanda wabigize umwuga


Igiterane cyateguwe na Sherrie Silver n'umubyeyi we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND