RFL
Kigali

Volleyball: Sibomana Viateur yerecyeje mu Misiri mu mahugurwa y’abatoza bahugura abandi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/09/2019 11:09
0


Sibomana Viateur usanzwe ari umutoza w’umukino w’intoki wa Volleyball yerecyeje i Cairo mu Misiri aho agiye kumara ibyumweru bibiri ahabwa amahugurwa y’abatoza bahugura abandi (Instructor’s Course).



Aya mahugurwa yitabiriwe na Sibomana aratangira kuri uyu Kabiri tariki ya 3-15 Nzeli 2019 akazaba anahugura ku bijyanye n’ibarurisha mibare y’ibijyana na Volleyball (Volleyball Statistics).

Sibomana ari mu batoza 15 batoranyijwe hirya no hino muri Afurika hagendewe ku mpamyabushobozi bafite mu gutoza umukino wa Volleyball.

Sibomana kuri ubu utoza Kigali Women Volleyball Club, afite impamyabumenyi y’urwego rwa gatatu mu guhugura abandi batoza (Trainer of Trainers Level III) akaba yaratoranyijwe n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) bikemezwa n’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi (FIVB).

Aganira na INYARWANDA, Sibomana yavuze ko amahugurwa agiyemo azamufasha kunononsora ibijyanye no kuba umutoza ufite ubushobozi bwisumbuye bwo kuba yatanga amahugurwa ku bandi batoza bakaba babona ibyangombwa byo gutoza.

“Ngiye mu mahugurwa afasha abatoza kuba batanga amahugurwa ku bandi batoza yaba abakinjira mu mwuga n’abasanzwemo. Iyo wasoje aya mahugurwa ngiyemo uba wemerewe kwigisha abandi batoza (Instructor)”. Sibomana


Sibomana Viateur yagiye mu mahugurwa mu Misiri 

Agaruka ku kigenderwaho kugira ngo umutoza runaka yisange ku rutonde rw’abahabwa aya mahugurwa, Sibomana yagize ati “Amahugurwa y’uyu mwaka azitabirwa n’abantu 15 batoranywa hakurikijwe urwego bagezeho mu gutoza Volleyball. Ni amahitamo akorwa na  CAVB bikemezwa na FIVB. Nyuma iyo utsinze uba wemerewe kwigisha abandi batoza nab o bakabona ibyangombwa byo gutoza”.

Sibomana Viateur yabaye umutoza wa APR Women Volleyball Club mu gihe cy'imyaka irindwi kuri ubu akaba ari umutoza wa KVC (Abagore).
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND